Louis Jordan, w’imyaka 37 yatabawe n’ubwato bw’Abadage butwara peteroli, muri kilometero 200 mu Majyaruguru ya leta ya Carolina kuri uyu wa kane.
umuryango we watangaje ko yabuze mu mpera za Mutarama. Nyuma yo kumubona, Se umubyara yaramubwiye ati “Natekerezaga ko nakubuze burundu.”
Mu majwi yohereje ari mu bwato bw’Abadage bwamurokoye, Jordan yasabye imbabazi kuba atarabashije gutwara ubwato ngo agere mu rugo, abwira Se ati “Ubu noneho meze neza.”
Ryan Doss, umuyobozi w’abarinda ku nkombe z’inyanja muri Miami yavuze ko nyuma yo kurokoka ubu bwato bwashoboraga kumuroha, Jordan yatunzwe n’amafi mabisi n’amazi y’imvura.
Umuyobozi w’abarinzi b’inkombe muri Amerika yanatangaje ko Jordan yajyanywe na kajugujugu mu bitaro bya Norfolk muri leta ya Virginia ngo ubuzima bwe bukurikiranwe byihariye.
Mu gihe benshi batiyumvishaga ko yaba akiriho papa we ntiyigeze atakaza icyizere cy’uko umuhungu we azaboneka ari muzima nk’uko yabitangarije CNN.
Yaherukaga kugaragara mu ruhame kuwa 23 Mutarama ubwo yavaga mu gace ka Conway mu majyepfo agiye kuroba, ari mu bwato bwe bwitwa Angel. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye ubwato bwe bwibirindura.



















TANGA IGITEKEREZO