Nk’uko byatangajwe n’abategura tombola, ni umuntu wa kabiri utsindiye amafaranga menshi. Agahigo gasanzweho ni ak’umuntu watsindiye miliyari 2,4 z’amadolari ya Amerika mu Ugushyingo 2022.
Abatsindiye ibihembo byabo binyuze muri Powerball bashobora guhitamo guhabwa ayo mafaranga yose mu gihe cy’imyaka 30 cyangwa bakayahabwa inshuro imwe. Iyo uhisemo kuyahabwa inshuro imwe, hari ayo ukatwa ku buryo nk’uyu watsinze, yacyura miliyoni 834,9 z’amadolari ya Amerika.
Kugira ngo umuntu abashe kugerageza amahirwe ye, bisaba ko agura itike y’amadolari abiri. Amahirwe yo gutsindira igihembo muri iyi tombola aba ari menshi ariko ntabonwa na buri wese. Itike imwe iba ishobora gutuma umuntu atsindira miliyoni 292,2$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!