Abayobozi ba Polisi bashinzwe kurinda umutekano wo ku muhanda batangaje ko uyu mugabo bamukuye aho yari yicaye ari gusabiriza kuko bitemewe muri iki gihugu.
Umwe mu bapolisi yavuze ko uyu mugabo wasabirizaga yamweretse igiceri gikoze muri bronze gifite agaciro kanini amusobanuza ko cyaba ari icyashyizwe ahagaragara hibukwa umwanditsi w’ibitabo by’abana Beatrix Potter.
Uyu mugabo utaratangajwe amazina yari amaze amasaha menshi yicaye hafi y’iduka rikora imigati rya Greggs asaba buri wese utambutse kumuguranira iki giceri akamuha andi mafaranga.
Metro ivuga ko umupolisi yakoresheje telefoni ye asanga iki giceri kiri muri bimwe byakoreshejwe mu kwibuka Beatrix Potter ndetse icyo gihe bikaba byari bifite agaciro k’ama-Pound ibihumbi 10 ku babiguriraga kuri internet.
Muri Mata 2016, nibwo Ikigo cy’Abongereza gikora inoti n’ibiceri, Royal Mint, cyakoze ibiceri bidasanzwe byifashishijwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 150 ishize umwanditsi Beatrix Potter abayeho.



















TANGA IGITEKEREZO