00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari Jenerali muri Amerika yahagaritswe azira kunenga umugore wa Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 July 2022 saa 05:08
Yasuwe :

Lt. Gen. Gary Volesky wahoze ari umuyobozi mu gisirikare cya Amerika yakuwe mu nshingano ze nk’umujyanama wigenga (consultant) nyuma yo kunenga amagambo ya Jill Biden, umugore wa Perezida Joe Biden.

Tariki 24 Kamena Jill Biden yashyize kuri Twitter ubutumwa bunenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika, cyo gutesha agaciro itegeko ryemerera abagore gukuramo inda.

Yavuze ko mu myaka 50 ishize, abagore bari bafite uburenganzira bwo gukoresha imibiri yabo uko bashaka ariko bakaba babwambuwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Volesky yasubije ubwo butumwa agira ati “Noneho nawe wumvise icyo kuba umugore ari cyo”. Ubwo butumwa yaje kubusiba nyuma.

Kuwa Gatandatu Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika yemeje ko Volesky yabaye ahagaritswe mu nshingano kuko hari iperereza ari gukorwaho, nubwo atavuze icyo rigamije.

Volesky yasezerewe mu gisirikare mu 2020 nyuma yo kukigiramo imyanya ikomeye nko kuyobora ishami ryacyo rishinzwe guhuza ingabo n’abaturage.

Amasezerano ye nk’umujyanama mu bya gisirikare yabaye ahagaritswe mu gihe agikorwaho iperereza.

Lt. Gen. Gary Volesky yahagaritswe mu mirimo kubwo kunenga umugore wa Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages