Uyu mukobwa w’imyaka 18, icyifuzo cyo guhindura izina ndetse no guhabwa icyemezo gishya cy’amavuko cyashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles muri Santa Monica muri Mata.
Mu busabe bwe yagize ati “Sinkibana kandi sinkeneye gukomeza kugirana isano iyo ari yo yose na data.”
Izina rye rishya ntabwo ryashyizwe ahagaragara nk’uko The Guardian yabitangaje.
Nyina w’uyu mukobwa ni Justine Wilson washakanye na Elon Musk mu 2000 bagatandukana mu 2008 bafitanye abana batanu. Mu butumwa yanditse kuri Twitter ku wa Kabiri, yavuze ko yishimiye umukobwa we.
Ku rundi ruhande Musk yanenze ibitangazamakuru byashyize hanze inkuru y’uko umukobwa we yahinduye izina.
Ati “Ntabwo ashaka ko ibye bijya hanze. Ntekereza ko ari ngombwa kurengera uburenganzira bwe bwo kudashyirwa ku karubanda. Ntibikwiye gushyira umuntu hanze mu gihe atabishaka, ntabwo ari byiza.”
Urubanza rwa nyuma ku busabe bwe bwo guhindura izina ruzumvwa mu mpera z’uku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!