00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwatangije umunsi wahariwe umubyeyi yarwanyije uko wizihizwa

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 17 May 2017 saa 03:07
Yasuwe :

Icyumweru cya kabiri cya Gicurasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro.

Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

Hashize imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, kuwa 12 Gicurasi 1907 Anna Jarvis yahaye indabo ababyeyi bari baje kwizihiriza uyu munsi muri Kiliziya ya St. Andrew iherereye i Grafton mu Burengerazuba bwa Virginia. Indabo zera zakoreshejwe icyo gihe zahise zitangira gukoreshwa muri uyu muhango.

Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

Mu 1920, Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashaka guhindura inyito yawo. Akenshi usanga mu birori byo kuwizihiza, hari abawukoresha nk’iturufu yo gukurura abakiriya bafata amafunguro bakawuyitirira, ugasanga kuri uwo munsi bateguye ayitwa “Mother’s Day Salad”. Nyuma y’imyaka itanu yaje gufatirwa i Philadelphia yigaragambya yamagana iki cyemezo.

Yijujutiye ko intego nyamukuru yawo yatangiye kononwa hagamijwe gushaka indonke inyuze mu bucuruzi kandi warashyiriweho guha icyubahiro abagore.

Muri icyo gihe yanditse ibaruwa ivuga ko gufata umunsi mukuru w’ababyeyi ukabangamira abantu, ukawugira uhenze cyane nka Noheli bidashimishije.

Muri iyo baruwa, Anna Jarvis, avuga ko niba Abanyamerika badafite ubushake bwo kurinda uyu munsi mukuru w’ababyeyi ukava mu minsi itwara amafaranga menshi afite uburyo azakoresha mu guhagarika uyu munsi mukuru ntuzongere kubaho.

Anna Marie Jarvis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuya 1 Gicurasi 1864, aza kwitaba Imana ku ya 24 Ugushyingo 1948.

Amafaranga yinjizwa mu birori byo kwizihiza umunsi w’umubyeyi, yakomeje kuzamuka kuva mu 2006. Imibare yashyizwe hanze n’Ikigo cy’igihugu gikora Ubucuruzi muri Amerika igaragaza ko muri uyu mwaka asaga miliyari 23 z’amadolari ya Amerika ari yo yakoreshejwe kuri uyu munsi.

Bimwe mu bihugu byizihiza umunsi w’umubyeyi ku ya 14 Gicurasi birimo Autriche, Bahamas, Bangladesh, u Bubiligi, Brazil, Canada, Chile, China, Colombia, Croatia, Cuba, Equateur, u Budage, u Bugiriki, Iceland, u Buhihinde, u Butaliyani, Jamaica, u Buyapani, Peru, Philippines, Singapore, Slovakia, Afurika y’Epfo, u Busuwisi, u Buholandi, Turikiya, Uruguay, Venezuela n’ibindi.

Uyu munsi udasanzwe ufasha imiryango kwereka ababyeyi babo ko ari ab’ingenzi cyane, mu Bwongereza wizihijwe kuya 26 Werurwe uyu mwaka.

Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashaka guhindura inyito y'umunsi w'abagore avuga ko bonona intego yawo
Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi w'Umugore bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n'umuco w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages