00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatican: Umwana yicaye ku ntebe ya Papa Francis yanga kuyivaho

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 November 2013 saa 08:09
Yasuwe :

Kuwa Gatatu tariki 30 Ukwakira ubwo hizihizwaga umunsi wa Mutagatifu Petero i Vatican, ubwo Papa yafataga ijambo imbere y’imbaga umwana w’umuhungu yamusanze imbere atangira kumwitegereza no kumuzenguruka impande zose yicara no ku ntebe ye maze yanga kuyivaho.
Abakalidinari bagerageje gukoresha uburyo bwose ngo bamushuke amanuke bamuha bombo, ariko umwana akomeza kwanga.
Papa Francis yahise amukora mu mutwe araseka ariko uyu mwana aramwihorera yikomereza ibyo yari yibereyemo aza no (…)

Kuwa Gatatu tariki 30 Ukwakira ubwo hizihizwaga umunsi wa Mutagatifu Petero i Vatican, ubwo Papa yafataga ijambo imbere y’imbaga umwana w’umuhungu yamusanze imbere atangira kumwitegereza no kumuzenguruka impande zose yicara no ku ntebe ye maze yanga kuyivaho.

Abakalidinari bagerageje gukoresha uburyo bwose ngo bamushuke amanuke bamuha bombo, ariko umwana akomeza kwanga.

Papa Francis yahise amukora mu mutwe araseka ariko uyu mwana aramwihorera yikomereza ibyo yari yibereyemo aza no gucishamo amufata amaguru.

Nyuma y’icyo gikorwa cy’uwo mwana i Vatican, ku rubuga rwa Instagram benshi batangiye gukwirakwiza amafoto y’uyu mwana yicaye mu ntebe ya Papa Francis aho bavuga ko ari umushyitsi wihariye wa Papa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages