00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatican yashyize hanze ifoto ya mbere ya Papa Francis kuva yajya mu bitaro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 March 2025 saa 10:20
Yasuwe :

Vatican yashyize hanze ifoto ya mbere ya Papa Francis kuva yajya mu bitaro muri Gashyantare 2025, ubuzima bwe bukagenda bumera nabi umunsi ku wundi.

Iyi foto yafashwe nyuma y’igitambo cya Misa cyabaye ku wa 16 Werurwe 2025, yagaragaza Papa Francis yicaye imbere ya Altar muri Chapelle aho asanzwe asengera muri iki gihe amaze arwaye.

Kuva yajyanwa mu bitaro ntabwo Papa yongeye kugaragara mu ruhame. Ni bwo bwa mbere yamara igihe kirekire adahura n’abakirisitu mu myaka 12 ishize ari mu nshingano.

Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo guhumeka bigoranye bikaza kugaragara ko arwaye ibihaha.

Papa Francis agaragara nk'ufite intege nke kuva yajya mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages