Hashize iminsi hari amakuru ko 50 Cent yibagishije igitsina hagamijwe kucyongerera ingano.
Uyu muraperi yajyanye mu rukiko Umunya-Florida Angela Kogan uzobereye ibyo kubaga no guhindura imiterere y’umubiri, hamwe na sosiyete ya MedSpa kubera ko bakoresheje ifoto y’uyu muraperi batabiherewe uburenganzira.
Vivica A. Fox mu kiganiro Cocktails with Queens, yavuze ko 50 Cent yabeshyewe cyane kuko uburyo amuzi adakeneye kongeresha igitsina.
Ati “Angela arabeshya. Ni ibintu nzi neza cyane ko adakeneye kongeresha igitsina. Ameze neza.”
Yavuze ko ubusanzwe adakunze kuvuga rumwe na 50 Cent ariko ko uwamushinja kongeresha igitsina we bahangana.
Vivica wakundanye na 50 Cent mu 2003, yavuze ko ari umuhamya w’uko uwo muraperi nta kibazo na kimwe afite iyo bigeze ku gutera akabariro.
50 Cent aherutse gutangaza ko ibihuha by’uko yongeresheje igitsina byamuteje urubwa, bikamwangiriza ubucuruzi n’umwuga we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!