Umwaka ushize, batangaje imishinga yo kuzana bisi nto zitwara zikoresha amashanyarazi zo mu bwoko bwa ID. Buzz, mu mijyi itandukanye mu myaka icumi iri imbere.
Mu igerageza rigiye gutangira hazakoreshwa bisi 10, buri imwe ikaba ishobora gutwara abantu bane.
Mu minsi ishize ibi bigo byafunguye inyubako bihuriyeho mu mujyi wa Los Angeles, bikaba bifite gahunda yo kongera izi modoka zikagera ku 100.
Nubwo amagerageza y’ibanze azajya aba hari umuntu ushinzwe umutekano w’urugendo mu modoka, biteganyijwe ko ingendo nta mushoferi [driverless rides] zizatangira mu 2027.
Ishami rya Volkswagen rishinzwe uyu mushinga ryitwaga Volkswagen ADMT kugeza mu ntangiriro za 2026 mbere y’uko rihindura izina rikitwa MOIA America, izina ryakoreshejwe bwa mbere mu 2018.
Mbere y’uko iyi serivisi itangizwa, iki kigo kigomba kubanza kunyura mu nzira ndende y’amategeko kugira ngo kibone impushya muri leta ya California.
Ku rundi ruhande ikigo cya Uber na cyo kiri kwagura ibikorwa byacyo bijyanye n’ibinyabiziga byitwara. Kuri ubu, gifitanye imikoranire n’ibigo 25 bitandukanye mu byerekeye ikoranabuhanga ry’ibi binyabiziga.
Vuba aha Uber yakoze ishoramari ry’ibanze ringana na miliyoni 300$ mu kigo cya Rivian kugira ngo igure imodoka zitwara ibihumbi 10. Biteganyijwe ko zizashyirwa mu mihanda mu mijyi ya San Francisco na Miami mu 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!