Muri ubwo bushakashatsi, bagiye bafata inka ebyiri bakazishyira mu kiraro kimwe. Barabanzaga bagafata inka zidakunze kuba ziri hamwe bakazihuza, maze bagasuzuma imyitwarire yazo n’igipimo cyo gutera kw’imitima yazo.
Nyuma y’iminota mirongo itatu bahinduriraga za nka ibiraro, maze buri yose bakayishyira hamwe n’indi nka bimenyeranye. Basanze mu gihe bashyiraga inka hamwe n’iyo bitamenyeranye byaratumaga ihangayika, ikabura amahoro, kandi umutima wayo ugatera vuba vuba, mu gihe iyo bayishyiraga mu kiraro kimwe n’iyo bimenyeranye yabaga ituje, ifite akanyamuneza, kandi umutima wayo ugatera neza.
Nubwo abantu benshi bafata inka nk’inyamaswa ikunda kuba yiturije ihekenya ibyatsi cyangwa ibyuza, aboroye inka benshi bazi ko inka zigira amarangamutima menshi kandi zizi ubwenge.
Inka zigira abantu zikunda n’abo zanga kandi zigira ubushobozi bwo kumenya amarangamutima yacu. Nanone zifata amazina yazo ku buryo iyo uyihamagaye ibimenya ko ari yo uhamagaye maze ikaza. Ariko ishobora no kukwihorera bitewe n’umubano mufitanye.
Uretse kuba inka zishima iyo ziri kumwe n’inshuti zazo, ubundi bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya British Columbia mu 2014, bwagaragaje ko inyana zikuriye mu ishyo zigira ubwenge bwinshi kurusha izikuze ziri zonyine.
Bashyize hamwe inka zakuriye mu ishyo n’izakuze ziri zonyine maze bazana amacupa abiri, rimwe ry’umweru ririmo amata n’irindi ry’umukara ririmo ubusa. Nyuma baje guhinduranya amacupa iry’umukara baba ari ryo bashyiramo amata, inka zakuriye mu ishyo ziba iza mbere mu gutahura ko amacupa arimo amata yahindutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!