Ibindi bintu bitandukanye biranga ubuzima bw’inzoka
Imbuga zitandukanye za internet zigaragaza bimwe mu biranga ubuzima bw'inzoka n'ibindi bizerekeye.Dore bimwe muri byo:
-Inzoka ni indyanyama. Zirya udusimba twinshi turimo imiswa, imbeba, inyoni ibikeri n’ibindi bikururanda.
-Inzoka ntigira ibigohe
-Inzoka itera amagi nk’uburyo bwayo bwo kororoka ariko hari amwe mu moko yazo abyara.
-Inzoka yiyuburura hagati y’inshuro eshatu n’esheshatu mu mwaka
-Inzoka izi kugenzura ubushyuhe n’ubukonje mu mubiri wayo; mu mbeho yota izuba, igihe hashyushye ikaruhukira mu gicucu
-Inzoka ntihekenya ahubwo imira icyo iriye uko cyakabaye
-Amatwi y’inzoka aba imbere, ntigira amatwi inyuma
-Ku isi yose hariho ubwoko busaga 3000 bw’inzoka
-Ururimi ni rwo rufasha inzoka kunukirwa
-Zimwe mu nzoka ziba mu mazi zihumekera mu ruhu kimwe mu bizibashisha kwibira mu mazi kure.
-Inzoka zica abantu ibihumbi 100 buri mwaka
-Hari akarwa ko muri Brazil abaturage babujijwe kujyaho kabamo nibura inzoka eshanu kuri buri metero kare
-Hariho inzoka zigira imitwe ibiri, umwe ushobora kurwana n’undi ipfa ibyo irya.
-Inzoka 10 za mbere zica kurusha izindi ziboneka muri Australia, ahari ubwoko busaga 140 bw’izikaze kurusha izindi ku isi
-Inzoka ziboneka hose ku isi usibye muri Antarctica, Iceland, Ireland, Greenland na New Zealand.
-Inzoka zifite ububasha bwo kuba ahantu hatandukanye, mu mazi, mu mashyamba, mu butayu n’ahantu hari ibyatsi byinshi.
-‘Anaconda’ ni ubwoko bw’inzoka zitagira ubumara ziba muri Amerika y’Epfo; izi nzoka zishobora kugira metero eshanu z’uburebure.
-‘Python’ ni inzoka zishobora kugira uburebure bwa metero 8.7 zikaba ari zo nzoka ndende ku isi.
-Abanyamerika basaga 50% batinya inzoka kuruta ikindi kintu cyose ku Isi
-Inzoka ntigira ubushobozi bwo guhumbya, n’iyo isinziriye amaso yayo aba afunguye
-Abakomando bo muri Lebanon barya inzoka nzima, umuco ugaraza ubuhangange bwabo
-Inzoka ishobora kumara imyaka ibiri itararya
-Urutirigongo rw’inzoka rugizwe n’utugufwa turi hagati ya 200 na 400





Ibitekerezo 0