00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi ko izina ‘Afurika’ atari ryo yahoranye?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 15 April 2026 saa 08:37
Yasuwe :

Afurika ni umugabane ukungahaye ku mateka n’imico itagira ingano. Ni umugabane ufite abaturage barenga miliyari na miliyoni magana abiri, umutungo kamere ukubiyemo ibiti, ubutaka bwera cyane, amabuye y’agaciro n’ibindi tutarondora.

Uwo mutungo uri mu byatumye amahanga yigabiza uyu mugabane arawukoloniza, arawusahura, kandi atoba imico n’amateka yarangaga Abanyafurika. Mbere y’uko ibyo byose biba, Afurika yari umugabane ufite ibihugu bikomeye kandi byiteje imbere bijyanye n’icyo gihe, ndetse byahahiranaga n’abaturanyi babyo.

Ibyo bitandukanye cyane n’ibyo bamwe batekereza bibwira ko Afurika yari amashyamba gusa mbere y’umwaduko w’abakoloni kandi abayituye nta terambere bari bafite. Ibyo sibyo na gato kuko Afurika yari iteye imbere kandi ifite ibihugu bifite ubuyobozi bukomeye.

Afurika yagiye yitwa amazina menshi n’abanyamahanga bitewe n’imiterere yayo n’iy’abayituye. Amwe muri ayo ni Kemet ryakoreshwanga n’aba-Kemites ba kera, Ifriqiya ryakoreshwaga n’Abarabu, Azania ryakoreshwaga n’Abagiriki, Africa Terra ryakoreshwaga n’Abaroma n’andi menshi.

Abatuye Afurika benshi bo bayitaga Alkebulan.

Mu gitabo “Kemetic History of Afrika” cyanditswe n’umunyamateka w’Umunya-Senegal, Dr. Cheikh Anta Diop, yavuze ko izina Alkebulan risobanura ubusitani cyangwa mama w’ikiremwa muntu.

Ibyo bikaba bihuza n’inyandiko nyinshi z’Abanya-Ethiopia n’Abanya-Misiri zivuga ko ku butaka bwa Alkebulan ari ho habaye inkomoko y’ikiremwa muntu n’intangiriro y’irema.

Afurika iri mu migabane ikuze kandi ifite amateka ahambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages