Iryo zina ni Taumatawhakatangihangakoauauotamateaturipukakapikimaungahoronukupokaiwhenuakitanatahu. Aha hakaba ari agasozi ko mu gihugu cya Nouvelle Zelande.
Taumatawhakatangihangakoauauotamateaturipukakapikimaungahoronukupokaiwhenuakitanatahu ubishyize mu Kinyarwanda bisobanura agasozi aho Tamatea, umugabo w’amavi manini, uzamuka imisozi, woga ibibaya n’inyanja, yacurangiye umwirongi (ari wo koauau) uwo yakundaga. Riri mu rurimi rw’iki Maori.
Tamatea yari umunyabwigwi w’umu Maori akaba n’indwanyi karahabutaka. Nyuma y’imirwano ikaze yaje guhitana umuvandimwe we, Tamatea yazamutse ako gasozi acuranga umwirongi mu rwego rwo kunamira umuvandimwe we yakundaga cyane ari naho havuye izina ry’ako gasozi.
Aka gasozi gakunda gukurura ba mukerarugendo kubera izina ryako ritangaje kandi hari n’icyapa cyanditseho izina ryako ku buryo abahasura bashobora kuhafatira agafoto k’urwibutso nubwo gukwiza iryo zina ryose muri camera biba bitoroshye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!