00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi ko kuzinduka bibonwa nabi muri Venezuela?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 31 March 2026 saa 09:59
Yasuwe :

Mu bihugu byinshi, kuzinduka bifatwa nk’umuco mwiza kandi gukererwa bikabonwa nko kutagira gahunda hamwe no kutubahiriza igihe. Muri Venezuela ho biratandukanye kuko iyo bagutumiye ukahagera ku isaha mwemeranyije cyangwa mbere yaho bibonwa nabi.

Abanya-Venezuela baba biteze ko ukererwaho nibura iminota 15 kandi kubahiriza igihe bifatwa nk’aho ufite amashyushyu menshi.

Uyu muco uzwi nka “La hora Venezulana” cyangwa isaha y’inya-Venezuela mu Kinyarwanda, washinze imizi muri iki gihugu kandi ufatwa nk’uburyo bwo kwereka uwagutumiye ko umwubaha kandi wamuhaye umwanya uhagije wo kukwitegura.

Iyo Umunya-Venezuela afite ibirori, cyangwa ikindi gikorwa gihuza abantu akubwira isaha nyirizina mugomba guhuriraho ariko aba yiteze ko uri buhagere ukerewe. Ibi bijya bijijisha abantu bakuriye mu bihugu aho kubahiriza igihe bihabwa agaciro kenshi.

N’ubwo bimeze bityo ariko, uyu muco ntukunda gukurikizwa mu bijyanye n’akazi kuko nk’abagiye gukora ikizamini cy’akazi n’inama baba bagomba kuhagerera ku gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages