Mu bihugu byinshi, kurera abana utabyaye bikorwa mu rwego rwo gufasha abana b’imfubyi kubona imiryango barererwamo. Mu Buyapani ho, bifatwa nk’uburyo bwo gusigasira izina ry’umuryango no kuzungura umurage wawo, kandi abenshi mu barerwa n’imiryango mishya baba ari abasore b’imyaka iri hagati ya 20 na 30. Ni mu gihe u Buyapani bukomeje kunengwa kubera ko umubare w’abana bato babuze imiryango ibakira ukomeje kwiyongera.
Iyo ni sisitemu yemewe n’amategeko. Kugira ngo ubashe kwandikisha umuntu mukuru nk’umwana wawe, uba ugomba kuba ufite imyaka 18 y’ubukure kandi na we afite imyaka 18. Ariko ntabwo uba wemerewe kurera (adopt) umuntu ukuruta. Iyo umaze kwandikisha uwo mwana mu irangamimerere bita "koseki," aba afite uburenganzira bw’izungura bungana n’ubw’umwana wabyaye.
Izungura ni kimwe mu bintu by’ibanze byatumye Abayapani bafata iki cyemezo. Iyo Umuyapani abona nta n’umwe mu bana be ufite ubushobozi bwo gusigasira izina ry’umuryango no gukomeza ibigwi byawo, ahitamo gushaka undi muntu ushoboye akamugira umwana we n’umuzungura w’umutungo we, aho kuwusigira abana yabyaye bazawusesagura.
Ibyo biterwa n’uko mu Buyapani icyubahiro cy’umuryango gifite agaciro karuta isana y’amaraso. Na none kuba umubare w’abana bavuka ari muto cyane, bituma abantu bamwe bisanga nta yandi mahitamo bafite uretse kwiyandikishaho abana batabyaye kugira ngo bazasigarane imitungo yabo n’izina ry’umuryango. Nka Osamu Suzuki wateje imbere uruganda rwa Suzuki Motor Corporation ku rwego mpuzamahanga yahoze yitwa Osamu Matsuda ashyirwa mu muryango wa Suzuki. Izindi nganda zo mu Buyapani zikomeye nka Toyota, Kikkoman, na Nintendo nazo zagiye zikoresha ubu buryo.
Nk’uburyo bw’izungura buzwi cyane ni ubwitwa “mukoyōshi” aho umuntu agusaba gushyingiranwa n’umukobwa we kugira ngo ube umuzungura we wemewe n’amategeko. Icyo gihe ufata izina ry’umuryango kandi ugakomeza ibigwi byawo. Iki ni ikintu Abayapani baha agaciro gakomeye kuko usanga imiryango iri kurwanira abasore b’abanyabwenge kandi bafite ishyaka ryo gukora. Ibi ni ibintu bimaze imyaka amagana bikorwa. Hari amasosiyete akora akazi ko guhuza abantu bakuru n’imiryango yiteguye kubakira nk’abana bayo. Ibi bintu ndumva bikwiye no kuza mu Rwanda. Wowe urabyumva ute?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!