Kaminuza ya Alicante yo muri Espagne yakoze ubu bushakashatsi ku bantu bagera ku bihumbi 30 ivuga ko ngo hari amezi amwe n’amwe umuntu avukamo bikamugiraho ingaruka nziza ku buzima.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abana b’abahungu bavuka muri Kanama bagira ibyago byo kwandura Asthma inshuro zikubye kabiri ababa bavutse mu ntangiriro z’umwaka.

The Telegraph itangaza ko hagendewe kuri iyi nyigo, abagore bavutse muri Nyakanga bari bafite ibyago ku kigero cya 27% byo kugira umuvuduko w’amaraso no ku cya 40% cy’ubwiyongere bwo gukunda kwihagarika buri kanya. Abagabo bavutse muri Kamena, abagera kuri 34% nta byago byinshi bari bafite byo kwandura.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko bitewe n'ukwezi umuntu yavutsemo ashobora kurwara indwara zitandukanye nk'uko bikurikirana mu mezi agize umwaka.

Mutarama: Abagabo baba bafite ibyago byo kurwara impatwe, igifu ndetse n’umugongo mu gihe abagore bo bashobora kurwara umutima, guca imbyaro imburagihe no kuribwa n’umutwe uruhande rumwe.

Gashyantare: Abagabo n’abagore bavutse muri Gashyantare bahuriye ku kuba bakunze guhura n’indwara ya Thyroïde no kurwara mu ngingo. Abagabo bagira ibibazo by’umutima, abagore bo bakagira ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso.

Werurwe: Abagabo bavutse muri uku kwezi bakunze gufatwa n’indwara y’ishaza ryo mu jisho, bakarwara umutima na asthma. Abagore bo bashobora kurwara impatwe no kubabara mu ngingo.

Mata: Abagabo baba bafite ibyago byo kurwara Thyroïde, asthma no kunyunyuka kw’amagufwa, abagore na bo bakunze kurwara iyi ndwara, ishobora kwiyongeraho iz’ubuhumekero n’ibibembe.

Gicurasi: Indwara ya diabète, agahinda gakabije na asthma ni zo zikunze kwibasira abagabo na ho abagore bavutse muri uku kwezi bakarwara impatwe no kunyunyuka.

Kamena: Indwara z’ubuhumekero, umutima n’ishaza ryo mu jisho ni zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abagabo. Abagore bavutse muri Kamena bagira kenshi ibyago byo kwihagarika buri kanya batabigizemo ubushake no kubabara mu ngingo.

Nyakanga: Abagabo bavutse muri Nyakanga baba bafite ibyago byo kurwara ibibembe, asthma no kubabara mu ngingo kimwe n’abagore bavutse muri uko kwezi ndetse bo ngo biba bishoboka cyane ko barwara indwara yo kubabara mu ijosi.

Kanama: Asthma, kunyunyuka na Thyroïde ni indwara zibasira cyane abagabo bavutse muri Kanama. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bo bakunda kugira kwipfundika kw’amaraso no kubabara mu ngingo.

Nzeri: Abagabo bibasirwa cyane na Asthma, kunyunyuka na Thyroïde. Abagore bo bahura n’ikibazo cyo kurwara ibibembe, kunyunyuka na Thyroïde.

Ukwakira: Kwihagarika bya buri kanya, kunyunyuka na Thyroïde ni indwara zikunze kwibasira abagabo. Abagore bavutse mu Ukwakira bagira ibinure byinshi, bakanyunyuka, abandi bakarwara indwara yo kubura amaraso.

Ugushyingo: Abantu b’igitsinagabo bibasirwa cyane n’indwara z’uruhu, umutima na Thyroïde na ho ab’igitsinagore bagakunda kugira impatwe, umutima n’impyiko.

Ukuboza: Abagabo bagira ikibazo cyo kwigunga, umutima n’ishaza ryo mu jisho. Ab’igitsinagore bavutse mu mpera z’umwaka bo bibasirwa cyane n’indwara z’ubuhumekero, Asthma no kwipfundika kw’amaraso.

Si inshuro ya mbere ubushakashatsi nk’ubu bukorwa kuko mu 2015, Kaminuza ya Columbia nayo yagaragaje ko abantu bavutse muri Gicurasi bari bafite amahirwe yo kutaganzwa n’indwara z’ibyorezo, mu gihe abo mu Ukwakira ibyago byari byinshi.

Abashakashatsi bagaragaje ko bashingiye kuri bantu miliyoni imwe n’ibihumbi 700, bakoreyeho bashobora gukusanya izindi mpamvu zitera indwara z’ibyorezo. Nyuma y’igihe bushyizwe hanze, abahanga bashimangiye ko ukwezi umuntu yavukiyemo gushobora kugira ingaruka ku ntekerezo ze n’igihe azamara ku Isi.

[email protected]