Whatsapp ntiri gukora ku batuye mu Majyepfo y’u Bwongereza n’u Burayi bw’Uburengerazuba, Malaysia na Indonesia. Hari n’abo mu Bushinwa, Arabia Saoudite, u Buhinde, USA na Sri Lanka bavuze ko Whatsapp yabo ifite ikibazo.
Benshi bifashishije izindi mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook bagaragaza umujinya batewe no kudashobora kwakira cyangwa kohereza ubutumwa nk’uko byari bisanzwe.
Abandi ntibashobora gusiba cyangwa guhindura ifoto ibaranga cyangwa guhindura amakuru yabo.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko byatangiye saa mbili za mu gitondo ndetse ko ubuyobozi bwa Facebook ari nayo ifite Whatsapp bwatangaje ko buri gukemura icyo kibazo.
Ikibazo nk’iki cyaherukaga muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yavaga ku murongo ku isi hose mu gihe cy’amasaha make.



















TANGA IGITEKEREZO