Kugira ngo abaganga bafate uyu mwanzuro byatewe n’ubwandu yagize mu myanya ndangagitsina mu 2014 ndetse ikaza kumuviramo uburwayi buzwi nka ‘Sepsis’
Malcom aganira na 7sur7, yavuze ko ubu burwayi bwamushegeshe kugeza aho igitsina cye kivaho kikagwa hasi.
Yagize ati “Kubona igitsina cyanjye kigenda cyirabura byanteraga kwiheba, byari bimeze nko kureba filimi iteye ubwoba, umunsi umwe kiza kuvaho gitakara hasi, kuko nari naramaze kwiyumvisha ko nzagitakaza, naragitoraguye ngishyira mu myanda."
Kuva Malcolm yahura n’iki kibazo yananiwe kwiyakira, atangira kunywa inzoga zirengeje urugero.
Mu 2016 nibwo yahuye n’inzobere mu gukora no gusana ibitsina yo muri ‘University College Hospital in London’, Professor David Ralph, maze yemera kumufasha. Yemeye kumubaga agafata igitsina cye akakimushyira ku kuboko, ibintu Malcolm nawe yivugira ko bitangaje.
Ati “Birumvikana ko bidasanzwe kugira igitsina ku kuboko kwawe, ndetse sindabimenyera ariko iyo ubitekerejeho biratangaje.”
Malcolm wabaye ashyizwe igitsina cye ku kuboko, yagombaga kongera kubagwa muri Mata kugira ngo gishyirwe ahabugenewe ariko biza gukerezwa n’icyorezo cya Covid-19.
Uku kwimura igitsina cye akagishyira ku kuboko byatwaye Malcolm amayero ibihumbi 55. Avuga ko kugeza uyu munsi atangarirwa n’abamubona, ariko akongeraho ko byumvikana kuko ari ubwa mbere baba babonye umuntu ufite igitsina ku kuboko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!