Ibi kandi bigendana n’ibikorwa by’ubutekamutwe n’ubujura aho usanga hari abakoresha amayeri mu rwego rwo kwishakira indonke.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41 wari wasomye kuri ka manyinya mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge aheruka gutamarizwa mu ruhame n’abaturage, nyuma yo kugerageza kwijugunya mu mapine y’ imodoka yari imunyuzeho avuga ko imugonze akagwa hasi, kandi ari isindwe yari yifitiye.
Ku munsi wo kuwa mbere, tariki ya 1 Kanama 2016 ahagana saa moya z’ijoro nibwo uyu mugabo yatamarijwe mu ruhame nyuma y’uko yari amaze kuryama mu muhanda w’amabuye utandukanya Akagali ka Munanira ya I n’aka Munanira ya II abeshya ko imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yari imunyuzeho imugonze.
Ababonye uyu mugabo agwa hasi babwiye IGIHE ko nta modoka yamugonze ahubwo ari inzoga yari yiriwe anywa zishobora kuba zatumye yikubita hasi.
Nkurunziza Muhamadi yagize ati “ Nta mudoka imugonze ahubwo avuye aho hepfo ari kumwe na mugenzi we noneho abonye imodoka iri kugenda ahita asimbukira ku kizuru cyayo shoferi arahagarara nibwo ahise yigwisha avuga ko imugonze.”
Umubyeyi uzwi ku zina rya Sifa yatangaje ko uyu mugabo ashobora kuba yabikoze ashaka ko umushoferi amuha amafaranga.
Ati “ Wapi rwose uyu ni umutekamutwe ni kwa kundi abatekamutwe baba bashaka kubona amafaranga gusa batakoreye kuko yabyigize kugira ngo arebe ko hari icyo umushoferi yamuha.”
Uyu mugabo we yahamirije umunyamakuru ko yagonzwe n’imodoka ngo n’ubwo abaturage batabyemera.
Nyuma yo kubona ko nta muntu umwitayeho uyu mugabo, yaje guhaguruka yikomereza urugendo rw’aho yari yerekeje, ibintu byatunguye bamwe mu baturage bakekaga ko ashobora kuba yagonzwe by’ukuri.







Ibitekerezo 0