Uyu mukobwa yongeye kugaragara kuri televiziyo yo muri Amerika, avuga ko yamaze kubona umukiliya w’umunyemari uzamugura miliyoni ebyiri z’amayero, hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Aleexandra arimo gushaka umukiliya w’ubusugi bwe abifashijwemo n’ikigo cyo mu Budage, Cinderella Escorts, kizafata 20% by’igiciro azagurwa. Ubwo busugi bukaba bwarashyizwe ku isoko kugeza muri Gashyantare umwaka utaha.
Ikigo Cinderella na Aleexandra ubwe bavuga ko kugura bizabera mu Budage, umuguzi akazahitamo imwe mu mahoteli yo muri icyo gihugu hanyuma Aleexandra akayimusuramo ijoro ryose.
Aleexandra yabwiye Daily Mail ati “Tuzajya muri hotel mu Budage, dufate ifunguro rya nijoro, ubundi bibeho. Mfite amatsiko yo kumva uko imibonano mpuzabitsina imera, sindabigerageza, sinzi uko bimera.”
Kugeza ubu hari icyizeye cyo kuzabona abaguzi benshi batanga andi mayero arenze miliyoni ebyiri, bisobanuye ko uzatanga igiciro kiri hejuru niwe uzamwegukana.
Ababyeyi ba Aleexandra bamuteye ubwoba bamubwira ko nakomeza kwigurisha gutyo bazamuca mu muryango, gusa we ntabikozwa avuga ko azakomeza uyu mugambi. Afite se w’umupolisi na nyina ukora muri farumasi.
Nyirarume Radu Raducu yatangaje ko bamwingize ngo abihagarike akababwira ko afite imyaka 18 kandi ashobora gukoresha umubiri we ibyo ashaka.
Mu kiganiro yagiranye na Holly Willoughby na Phillip Schofield bakorera televiziyo yo mu Bwongereza, ITV, Aleexandra yatangaje ko ashaka amafaranga azamufasha gutuma ababyeyi badakomeza kwirukanwa mu nzu ndetse yishyure Kaminuza.
Icyakora inshuti za hafi z’umuryango we zemeza ko uri muyinjiza amafaranga menshi muri Roumania bityo batazi niba koko bari mu bibazo by’ubukungu.



















TANGA IGITEKEREZO