Uwitwa Marcello Mucci yafatiwe mu cyuho yagiye kwiba, nyuma yo kumenya ko uwo mujura amaze igihe mu bushomeri, uwibwe yamwandikiye ibaruwa amubwira ko nafungurwa yazaza akamuha akazi.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 aravuga ko uwahoze ari umunyabugeni witwa M. Pedrotti, w’imyaka 62 y’amavuko, mu mujyi wa Florence, mu gihugu cy’u Butaliyani, yafashe igisambo cyitwa Marcello Mucci w’imyaka 54, yaje kumwiba amushyikiriza polisi.
Aho M. Pedrotti amenyeye ko uyu mujura yaje kumwiba kubera ikibazo cy’ubushomeri yaramazemo igihe, we n’umuryango we batunzwe n’amayero 250 yahabwaga umugore we uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahise agira igitekerezo cyo kumuha akazi.
Amwandikira ibaruwa igira iti ’’Muvandimwe mujura, kwandikiye iyi baruwa ngusaba ko nyuma yo gufungurwa wazanyura iwanjye mu rugo, witwaje icyuma gikata ibyatsi, nzajya nguhemba amayero 8 ku isaha imwe, niba kandi ufite undi muntu muzazane, kuko mfite ibyumba 50 byo gukoramo isuku.”
Muri iyo baruwa M. Pedrotti yakomeje avuga ko nawe atari umutagatifu, ati ’’Aho guha umuntu ifi, mwigishe uburyo bwo kuyiroba.’’
Yarangije ibaruwa ye avuga ko atiriwe amurangira aho atuye ngo kuko azi neza ko ahazi.



















TANGA IGITEKEREZO