Umunyamerika, Mark Parisi, agiye gutunga imodoka y’indoto ze, ayiguze igice cyimwe mu myanya ye myibarukiro (Ibya/testicule/Testicle).
Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru cyabyanditse, uyu mugabo Parisi, aherutse kugurisha ibya rye kugirango abone amadorari ibihumbi 35 (miliyoni 23 n’ibihumbi 800 y’amanyarwanda) ngo akaba azayaguramo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan 370Z, yhoze yifuza cyane.
Ngo bamwe mu bagabo baba bumva batanga icyaricyo cyose kugirango batunge imodoka yo mu bwoko bifuza.
Mark Parisi, utuye muri Las Vegas, yaremeye agurisha ibya rye ku bashakashatsi nk’uko yabitangarije mu kiganiro kitwa "The Doctors" kinyura kuri televisiyo ya CBS.
Abashakashatsi mu by’ubuzima nibo baguze iri bya rye ry’ibumoso rya Parisi, barigura amadolari ibihumbi 35 (35.000) gusa.
Iki kiguzi kikaba cyarashimishije uyu mugabo cyane. Ati: ”Aba bashakashatsi babwiye ko nyuma y’iminsi 14 nzaba mvuye mu bitaro mfite sheke iriho amadolari twumvikanye. Ngiye kugura imodoka yo mu bwoko bwa Nissan 370Z.”
Uyu mugabo ngo akaba atari ubwa mbere akoreweho ubushakashatsi, nkuko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe gushaka amasoko y’abakorerwaho ubushakashatsi.
Ku nshuro ya mbere ngo yabonye amadorari 150.000, ubwo bamukoreragaho ubushakashatsi ku ndwara ya ebora, mu myaka ibiri ishize. Imwe muri izo nyigo ngo yatumaga abona amadorari ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.

















TANGA IGITEKEREZO