Mu gihugu cy’u Bufaransa umugabo yafashwe arongora ifarasi, kubera ibyuma bifata amashusho, umworozi w’izo farasi yari yarashyize mu rwuri rwe.
Umworozi wo mu gihugu cy’u Bufaransa muri komini Chantemerle-les-Blés, wari ufite gushidikanya ku bibera mu rwuri yororeramo ifarasi ebyiri, yashyizemo ibyuma bifata amashusho y’ibiberamo byose. Igihe kimwe yitegerezaga ibibera mu rwuri akoresheje cya cyuma, abona umugabo urimo kurongora ifarasi ze.
20 minutes dukesha iyi nkuru ivuga ko, uyu mworozi yahise ashyira ayo mashusho abashizwe umutekano, kugira ngo bakurikirane uwo mugabo.
Abashizwe umutekano bakaba baramukurikiranye baza kumufata.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha urukiko rwo muri komini ya Chantemerle-les-Blés, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’amande angana ni bihumbi 30.000 by’amayero (euros)



















TANGA IGITEKEREZO