Uyu mugabo yahawe visa imwinjiza mu Bwongereza by’igihe gito ubwo yabonaga ubutumire mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Glasgow muri Ecosse mu 2021.
Aho kuvuga ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibazo by’Isi, Marius Kamna yahise atangira kuvuga uburyo ashaka ubuhungiro mu Bwongereza kuko aryamana n’abo bahuje ibitsina, kandi bimenyekanye bamwica, gusa ntibari bazi ko afite umugore n’umwana yasize muri Afurika.
Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, uyu mugabo yabwiye Daily Mail ko “Erega nahoze ndyamana n’abo duhuje igitsina kuva kera, kandi nemeye kurongora no kubyara kugira ngo ntacibwa mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko “Nirukanwe mu rugo n’ababyeyi, uburyo bwonyine bwo kongera kwigarurira icyizere cyabo, ni ubukwe[...] nigize nk’aho nahindutse, ntanga ruswa kuri umwe mu bayobozi adusinyira impapuro, nyuma nsaba imbabazi umuryango.”
Marius avuga ko yabanye n’umugore we atishimiye urushako amuhisha ko ari aryamana n’abo bahuje igitsina, bagera n’ubwo babyarana umuhungu bise Emanuel ubu ufite imyaka irindwi.
Ati “Imyaka itanu ubwo nabonaga amahirwe yo kwitabira iyi nama, numvise ko ari ahantu heza ho kuvuga ibyiyumviro byanjye, niyo byari kunsaba gusiga umugore wanjye n’umwana.”
Uyu mugabo avuga ko ishyirahamwe ry’abimukira ryo mu gace ka Cardiff ryamushinje kugira undi mugore n’umwana mu Bwongereza.
Ati “Uwo ni umugore ufite umugabo muri Cameroun utuye muri Birmingham kandi asura njye n’abandi bantu benshi [...] yitwa Aurelle, si umugore wanjye n’umuhungu afite si njye twamubyaranye, yaramfashije cyane nkigera aha, kandi afasha benshi baturuka muri Cameroun baza mu Bwongereza […] ndamukunda cyane ni we nshuti magara mfite aha.”
Marius yakomeje avuga ko ako gace gatuyemo abantu badashobotse, ati “Ese ni icyaha kugira abashyitsi, abantu badakwirakwije ibihuha ko ari umugore n’umwana wawe ? [...] nishimira kuba narahimutse, abantu baho bari indashima.”
Ubu yimukiye mu kandi gace, aho avuga ko atuye hafi n’umukunzi we witwa Jonathan ukomoka muri Sierra Leone.
Ati “Nishimira cyane kuba hano, iyo uje mu Bwongereza ukora byose neza kuko ntuba wifuza gusubira iyo wavuye.”
Abantu 1.377 bashaka ubuhungiro mu Bwongereza, 2% muri bo bakoresha ibyiyumvo byabo bigendanye no guhuza ibitsina nk’impamvu nyamukuru yo kwemererwa kuba muri iki gihugu, kuko benshi bavuga ko bazagirirwa nabi nibasubizwa iwabo, ku buryo bamwe babeshya ko baryamana n’abo bahuje igitsina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!