00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakasemo kabiri buri kimwe ngo agabane n’umugore bari batandukanye (Video)

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 June 2015 saa 01:33
Yasuwe :

Umugabo w’umudage, nyuma yo kubwirwa n’umugore we ko yifuza ko batandukana , yafashe ibyo bari batunze byose abikatamo kabiri ageza no ku modoka.

Uyu mugabo utatangajwe amazina , ngo yakoze igikorwa kigaraga nko guhima umugore we wari wamusabye ko batandukana, ariko uyu mugore akaba ari yarigeze yiteganyinyiriza.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rwavuze ko uyu mugabo mu guhima umugore we, yafashe buri kimwe cyose batunze mu rugo agikatamo kabiri , ahere ko ntebe, televiziyo, iPhone 5... imodoka bari batunze nayo yayikasemo kabiri, nk’uko bigaragazwa n’amashusho uyu mugabo yashyize ku rubuga rwa youtube.Ibi byose ngo akaba yarabikoze ashaka kwibutsa umugore we ko atigeze yiteganyiriza.

Aya mashusho aherekejwe n’amagambo agira ati "Urakoze kuri iyi myaka 12 myiza cyane. Laura (izina ry’umugore we ) nibyo koko ukwiye kimwe cya kabiri .’Arangiza avuga ko yifurije amahirwe umuzungura we.

Amashusho (video):

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages