00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakiriye ubutumwa bwa telefoni ya Nyirakuru umaze imyaka 3 ashyinguwe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 October 2014 saa 03:10
Yasuwe :

Umukobwa wo mu Bwongereza yatunguwe no kubona ubutumwa bwohereje na nimero ya telefoni bahambanye na nyirakuru umaze imyaka itatu yarapfuye.
Lesley Emerson yapfuye mu mwaka wa 2011, afite imyaka 59 y ‘amavuko, bamushyingurana n’ibintu bye yakundaga cyane, birimo telefoni ye igendanwa.
Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko umwuzukuru we witwa Sheri w’imyaka 22 y’amavuko, yakomeje kujya yohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni ya nyirakuru mu rwego rwo kwihumuriza.
Yaje (…)

Yaje gutungurwa no kwakira ubutumwa bwa nyirakuru mu cyumweru gishize bugira buti « Nguhora hafi ».

Nyirarume wa Sheri yahamagaye nimero ya nyina yitabwa n’umuntu w’umugabo, amubwira ko yajyaga abona ubutumwa akagira ngo ubwo ni amashyengo yohererejwe n’inshuti ze.

Kompanyi y’itumanaho rya telefoni yitwa « O2 » yahaye undi muntu numero y’uyu mukecuru wapfuye , yasabye imbabazi umuryango we.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages