00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakomeretse arwana n’umugabo washakaga ko basambana nta gakingirizo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 February 2016 saa 09:34
Yasuwe :

Bamwe babyita agahomamunwa abandi bakabyita akumiro ariko umukobwa w’imyaka 22 n’umusore w’imyaka 27 bakijijwe n’abanyerondo, ubwo barwanaga inkundura bapfa ko umukobwa yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.

Saa Kumi n’imwe zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare, nibwo umukobwa utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yakomeretse ukuboko ubwo yarwanaga n’umusore bari baryamanye bapfa ko yashakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.

Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye n’umunyerondo ukorera mu Kagari ka Munanira ya I utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko kugira ngo batabare uyu mukobwa byatewe n’uko bumvise induru maze bagenda bakurikira aho iri kuvugira basanga ari umuntu ari gutakira mu idirishya.

Yagize ati “ Twumvise avuza induru ari kumena amadirishya n’ibintu byo mu nzu noneho tujyayo twiruka dusanga harakinze nibwo twasabye umuhungu kudukingurira aranga duhitamo kwica urugi kugira ngo dufashe uyu mukobwa."

Uyu mukobwa we avuga ko yatabaje kubera ko uyu musore yari yashatse ko bakorana imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo mu gihe atari azi uko ubuzima bwe buhagaze.

Ati “ Njye rwose sinakubeshya uyu musore yanguriye inzoga duhuriye mu kabari kuri BCR i Nyamirambo kuri Cosmos noneho ansaba ko twatahana kuko nari nasinze nabimwemereye, tugeze iwe nibwo yansabye ko turyamana mbanza kwanga ahita atangira gukoresha ingufu musaba gukoresha agakingirizo arabikora.”

Akomeza avuga ko mu gitondo cya kare uyu musore yongeye kumusaba ko baryamana, undi amubwira ko agomba gukoresha agakingirizo, umusore ngo ahita amubwira ko ’adashobora kongera kurira bombo mu ishashi’ niko guhita atangira kumukubita ari nabwo bahise batangira kurwana.

Abanyerondo bahise bajyana aba bombi kuri sitasiyo ya polisi ku Murenge wa Nyakabanda.

Bakihagera bisobanuye ndetse bose basabana imbabazi bagaragaza ko bari babitewe n’ubusinzi maze umukobwa ahita asabwa kujya kwivuza no kugabanya kunywa inzoga nyinshi naho umusore asabwa guhita ajya gusana inzu yakodeshaga bitewe n’uko abanyerondo bari bayisenye bakiza umukobwa.

Umukobwa yari yakomeretse ku kiganza
Abaturage bashungereye
Umukobwa yategewe moto ajya ku Murenge wa Nyakabanda gutanga ikirego
Ubwo yari ageze ku Murenge wa Nyakabanda
Umusore agejejwe ku Murenge
Nyuma umusore yahise ajya gukoresha urugi rwishwe n'abanyerondo bakiza umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages