Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze n’uyu mugabo witwa Andrew Hall, uretse kuba yakutse amenyo arindwi, yanagize ubushye bwamuteye udusebe duto duto.
Electronic cigarette, ni akuma k’ikoranabuhanga kohereza ibimeze nk’amazi mu kanwa biba bigizwe n’ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol, glycerine; uyikoresha akurura umwuka uba wavuyemo ibyo bita Vaping.
Abantu benshi bakunze kugirwa inama yo gukoresha aka kuma bakunze kwita e-Cigarette, kuko ari bumwe mu buryo bwafasha kureka gutumura itabi risanzwe.
Inkuru dukesha 7Sur7 ivuga ko Hall wari umaze umwaka urenga akoresha electronic cigarette, yahise afata umwanzuro wo kuyirinda kuko yabonye ko ishobora kumukururira ibibazo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ritangaza ko buri mwaka abasaga miliyoni esheshatu bahitanwa n’itabi, muri bo miliyoni eshanu bakaba ari abarinywa, abandi bakagirwaho ingaruka n’abaribanywereye iruhande.



















TANGA IGITEKEREZO