00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakuwemo imyenda kubera kwambura akabari

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 8 June 2013 saa 03:06
Yasuwe :

Umugabo Claude nyuma y’uko hashize icyumweru kimwe anyoye inzoga z’amafaranga ibihumbi birindwi mu Kabari kitwa “Amahumbezi” maze akagenda atishyuye, mu ijoro ryo ku wa gatanu yambuwe ibyo yari yambaye nyuma y’uko agarukiye mu kabari yambuye.
Mu murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Kabuguru ya mbere ku wa gatanu tariki ya 7 Kamena saa moya n’igice z’umugoroba, Claude umaze iminsi yambura cyane utubari two mu Murenge wa Nyakabanda ndetse n’uwa Rwezamenyo, yafashwe akamburwa (…)

Umugabo Claude nyuma y’uko hashize icyumweru kimwe anyoye inzoga z’amafaranga ibihumbi birindwi mu Kabari kitwa “Amahumbezi” maze akagenda atishyuye, mu ijoro ryo ku wa gatanu yambuwe ibyo yari yambaye nyuma y’uko agarukiye mu kabari yambuye.

Mu murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Kabuguru ya mbere ku wa gatanu tariki ya 7 Kamena saa moya n’igice z’umugoroba, Claude umaze iminsi yambura cyane utubari two mu Murenge wa Nyakabanda ndetse n’uwa Rwezamenyo, yafashwe akamburwa inkweto, ishati, amasogisi ndetse n’ipantaro agasigarana ikabutura y’imbere.

Claude akaba yari aherutse kunywera amafaranga ibihumbi birindwi muri kabari bita “Amahumbezi”maze agenda atishyuye byabindi bita “Sezame “, aka kabari kakaba kari mu Kagari ka Kabuguru ya mbere.

Nk’uko Nsabimana ukorera muri ako kabari k’Amahumbezi yatangarije IGIHE, yagize ati “Twebwe impamvu twamwambuye imyenda n’inkweto ni ukugira ngo atazongera kubikora kuko ni yo ngeso biharaje we na bagenzi be ikindi kandi twabonaga atazatwishyura.“

Yakomeje agira ati “ubundi kugira ngo agaruke hano yaje amaze kwambura umugabo wicururiza amagi na Capati ku muhanda imbere y’akabari, rero yinjiye arimo gucika uwo mugabo kuko yari amaze kurya capati ebyiri n’amagi atatu bihwanye n’amafaranga 500 ahita acakirana n’uwo mukobwa wamuhaga icyo kunywa igihe yagenda atishyuye akabari. ”

Yakomeje avuga ko bacyumva uwo mukobwa abaza Claude impamvu yagiye atishyuye, ko ari bwo bahise baza vuba vuba. Gusa yarangije avuga ko kubera ubwambuzi bw’uwo mugabo n’inshuti ze bagize ingeso ari yo mpamvu yatumye bamwambura, ibyo yari yambaye byose bamusigira ikabutura gusa kugira ngo n’ubutaha atazongera ku bikora kandi bibe n’isomo no kuri bagenzi be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages