00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamaze amasaha atatu mu bwiherero bw’indege nyuma yo gusangwamo Covid-19

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 31 December 2021 saa 10:24
Yasuwe :

Umugore witwa Marisa Fotieo yamaze amasaha atatu mu bwiherero bw’indege ya sosiyete Icelandair ubwo yari avuye mu Mujyi wa Chicago muri Amerika yerekeje mu Mujyi wa Reykjavik muri Iceland.

Byabaye tariki 19 Ukuboza ubwo byavumburwaga ko uwo mugore arwaye Covid-19 indege yamaze guhagaruka.

Fotieo yari agiye mu Busuwisi hamwe na musaza we ndetse na papa umubyara.

Uyu mugore yabwiye CNN ko mbere yo guhaguruka, yipimishije inshuro ebyiri bamufata ibizamini bya PCR ndetse n’ibya Test Rapid kandi byose byaje bigaragaza ko ari muzima.

Ubwo indege yari imaze guhaguruka yumvise amerewe nabi, aribwa mu muhogo. Yahise asaba gupimirwa mu ndege, nyuma y’akanya gato bamubwira ko yanduye Covid-19.

Fotieo yabwiye CNN ko yakingiwe Covid-19 ndetse yahawe n’urwa gatatu rwo gushimangira. Ubusanzwe ni umwarimu w’abana bo mu mashuri y’incuke mu mujyi wa Chicago.

Kubera ko akorana n’abantu badakingiye, akunze kwipimisha kenshi ngo amenye uko ahagaze.

Bamuzaniye ibisubizo by’uko yanduye ari mu bwiherero bw’indege, umutima umuvamo kuko yari yiriwe yishimana n’umuryango we ndetse n’inshuti.

Ragnhildur Eiríksdóttir uzwi nka Rocky ni umukozi w’indege Fotieo yari arimo, wamufashije gutuza no kumushakira aho aruhukira nyuma yo kumenya ko yanduye.

Rocky yavuze ko yagerageje gushaka umwanya wihariye Fotieo yaba yicayemo mu gihe indege iri kugenda ariko arawubura kuko indege yari yuzuye.

Fotieo bamaze kumubwira ko nta wundi mwanya uri mu ndege ku buryo yawicaramo adahuye n’abandi, yafashe umwanzuro wo kuguma mu bwiherero kugira ngo atagira abandi yanduza.

Ku muryango w’ubwiherero hashyizweho icyapa kimenyesha abagenzi mu ndege ko ubwo bwiherero butari gukoreshwa.

Fotieo yamaze amasaha atatu mu bwiherero bw’indege, icyakora Rocky yamubaye hafi amuzanira ibiribwa byinshi n’ibyo kunywa.

Yagize ati “Numvaga byandenze kuba ntari kumwe n’umuryango wanjye mu ndege. Sinumvaga uburyo ngiye kumara igihe kinini muri Iceland ndi njyenyine. Nari mbabajwe n’abana nigishaga twari tumaranye iminsi.”

Mu bwiherero bw’indege, Fotieo yaguze Internet amenyesha ku ishuri rye ko bamusanzemo Covid-19. Uyu mugore kandi yakoze video ayishyira kuri TikTok amenyesha abantu ibyamubayeho.

Kugeza kuri uyu wa Kane iyo video yari imaze kureba inshuro miliyoni 4.3.

Ubwo indege yari igeze muri Iceland, Fotieo n’umuryango we nibo bavuyemo nyuma. Barapimwe bongera kumusangamo Covid-19. We yasabwe kwishyira mu kato k’iminsi icumi mu gihe umuryango we wakomeje ugafata indi ndege iwerekeza mu Busuwisi.

Umunsi wa nyuma w’akato kuri Fotieo wari tariki 30 Ukuboza. Uyu mugore yishimiye ko agiye gusoza umwaka ari kumwe n’umuryango we mu Busuwisi.

Biteganyijwe ko bazasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 3 Mutarama 2022.

Fotieo yamaze amasaha atatu mu bwiherero bw'indege nyuma yo kumusangamo Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages