Iyi nzoka ifite uburebure bwa metero zigera kuri eshatu yamwibasiye imusanze iwe mu rugo ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika(AP) bibitangaza.
Ubwo yari mu bwiherero , Attaporn Boonmakchuay w’imyaka 38, ngo yagiye kubona abona inzoka imucakiye ku gitsina iturutse mu muyoboro w’amazi.
Yabwiye imwe muri Televiziyo zikorera muri icyo gihugu ko byafashe iminota 30 kugira ngo imurekure nabwo abifashijwemo n’umugore we n’umuturanyi waje kumutabara yitwaje inkota . Gusa ngo yamurekuye imaze gucika intege.
Abatabazi basenye ubwo bwiherero bwari bwuzuyeho amaraso bakoresheje inyundo ,kugira ngo bakuremo iyo nzoka. Bamaze kuyikuramo bayirekuriye ku gasozi.
Umuganga wabonye ibikomere uyu mugabo yatewe n’izoka ku gitsina, Dr. Chutima Pincharoen, yavuze ko ari bukire neza. Gusa ngo ni umunyamahirwe kuko iyo umuyoboro we w’inkari wangirika byari kuba ikibazo gikomeye.
Inzoka nini zikunze kugaragara mu duce tw’imijyi muri Thailande nkuko ikinyamakuru US Today kibitangaza.






Ibitekerezo 0