00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yararanye n’indaya bukeye yisanga nta bugabo agifite

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 March 2015 saa 06:18
Yasuwe :

Umukinnyi wa filimi w’Umurusiya, Dmitry Nikolaev w’imyaka 30 y’amavuko yatunguwe no gukanguka akisanga adafite ubugabo bwe nyuma yo kumarana ijoro ryose n’indaya muri Sauna.

Inkuru dukesha DailyMail iravuga ko Dmitry yajyanye n’inshuti ze mu kabari gaherereye mu Mujyi wa Moscou mu Burusiya. Akaba ari ho yamenyaniye n’umukobwa mwiza¸wamusabye ko bamarana ijoro ryose muri sauna¸ ibintu uwo munywarwenya yemeye atazuyaje nubwo asanzwe afite umugore.

“Barasomanye ndetse basangira n’inzoga” uko ni ko bitangazwa n’umupolisi wumvise ubuhamya bw’uwo munyarwenya¸ uvugako nta kindi yibuka uretse kuba yarakangutse mu gitondo akisanga aho imodoka zihagarara¸ababara ndetse yareba akabona ipantalo ye iriho amaraso.

Dmitry yahise ijyanwa kwa muganga aho abaganga bamubwiye ko yibwe ubugabo bwe. Abayobozi bemeje ko uwabikoze yabikoranye ubuhanga nk’umuntu ufite ubumenyi mubuvuzi¸ kandi ko Dmitry ashobora kuba yarahawe ibiyobyabwenge.

Polisi ya Moscou yatangiye iperereza aho ikeka ko ari ubucuruzi bwa bimwe mu bice bigize umubiri w’umuntu kuko ngo bishooka ko ubugabo bwa Dmitry bushobora kuba bwaramaze no kugurishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages