00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yariye indege yose arayimara: Ibyo wamenya kuri Michel Lotito ufite amateka adasanzwe

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 25 June 2026 saa 10:20
Yasuwe :

Michel Lotito bari barahimbye ‘Monsieur Mangetout’ (Nyakubwaha indyabyose) yavukiye mu mujyi wa Grenoble mu Bufaransa mu 1950. Yamenyekanye cyane kubera kurya ibyuma, kandi ntibigire icyo bimutwara.

Yakuze nk’umwana usanzwe kugeza ubwo yari afite imyaka icyenda. Icyo gihe yari arimo kunywa amazi ikirahuri kimumenekera mu kanwa maze atangira kugihekenya. Cyaramuryoheye cyane maze biba intangiriro ye yo kurya ibintu ubusanzwe bitaribwa n’abantu.

Ku myaka 16, yatangiye gukora imyiyereko, kandi abantu bishyuraga amafaranga menshi kugira ngo bamwitegereze arya ibintu bitaribwa. Yishyuwe ibihumbi bitanu by’amadolari kugira ngo arye igare ry’ibiro bitatu n’igice, inzembe ijana, amasahani abiri, hamwe n’ikirahuri mu gihe cy’iminsi 15. Yabisomeshaga amacupa icumi y’amavuta na litiro mirongo icyenda n’enye n’igice z’amazi.

Mu gihe yamaze akora akazi k’imyiyereko, yariye amagare 18, utugare 15 two muri supermarket 15, televiziyo zirindwi, amatara atandatu ya chandelier, ibitanda bibiri, ibyuma bibiri bya ski na mudasobwa. Eh, yanariye isanduku aba umuntu wa mbere isanduku igiyemo mbere y’uko ayijyamo.

Uyu mugabo yari afite uburwayi bwo mu mutwe bwita “pica” butuma ararikira kurya ibintu bitaribwa. Ariko ubwo burwayi ntabwo ari bwo bwamushobozaga kubirya ntibigire icyo bimutwara. Abaganga baramusuzumye babona ko igifu n’amara bye byari binini mu buryo budasanzwe kandi yari afite acide yo mu gifu ifite imbaraga nyinshi cyane ku buryo yashoboraga gushwanyaguza ibintu ubusanzwe bwakwangiza umubiri w’umuntu aramutse abiriye.

Michel Lotito yaryaga ibyuma bifite hafi ikilo kimwe buri munsi ntibigire icyo bimutwara. Ibigwi bikomeye yabikoze mu 1978 ubwo yiyemezaga kurya indege yo mu bwoko bwa Cessna 150. Yayishwanyagujemo ibice maze agenda ayirya gake gake yifashishije amavuta n’amazi. Yayimaze mu 1980 nyuma y’imyaka ibiri. Mu wa 1997, yari yaramaze kurya hafi toni icyenda z’ibyuma.

Yahawe igihembo cya Guinness World Records nk’umuntu waciye agahigo ko kurya ibintu bidasanzwe. Icyo gihembo na cyo yaje kukirya.

Igitangaje ni uko ibyo kurya byamugwaga nabi byari imineke n’amagi atogosheje. Umunyabigwi Michel Lotito yatabarutse mu 2007 afite imyaka 57 kandi ibyuma yariye si byo byamuhitanye.

Michel Lotito yariye indege yose arayimara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages