Umwongerezakazi yagerageje kugurisha kuri internet umwana we w’umuhungu w’amezi ane kubera ko arira, gusa polisi yaje kumutesha.
Uyu mugore w’imyaka 20 y’amavuko yashyize itangazo ku rubuga rwitwa Craiglist ku munsi wakurikiye Noheli, avuga ko agurishaga umwana we amayero ibihumbi 180, polisi n’abaturage bakaba baramutesheje atarabona ugura uwo mwana.
Urubuga rwa internet 7sur7 ruvuga ko uyu mugore wibana akaba afite n’undi mwana w’umuhungu w’imyaka ibiri, ngo yari yihebye yabuze uko yarera abo bana. Amaze gutahurwa na polisi, yavuze ko yakoze icyo gikorwa kigayitse yikinira.
Uyu mugore udatangazwa amazina ye yagize ati: "Ni igikorwa kigayitse, sinari nzi ko abantu bari bugifate nk’ukuri, nkunda abahungu banjye, baranshimisha kandi nifuza ko nabo bishima; nabikoze nikinira!"
Mu itangazo uyu mugore yari yashyize kuri internet yari yavuze ko uyu mwana we w’amezi abiri azamugurishanya n’ibikoresho bye byose.
Abakoresha uru rubuga rwa internet bamubajije impamvu ashaka kugurisha umwana we, umugore akabasubiza ko ari ukubera ko arira cyane.


















TANGA IGITEKEREZO