Kuva iyi nkuru yajya hanze abantu benshi bakomeje kwibaza ibibazo bitandukanye ndetse bamwe bakagaragaza ko batumva uburyo umuntu ashobora kumira ikiyiko kinini nk’iki.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muntu yageze kuri CHUK kuwa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 mu masaha y’umugoroba ahita ajyanywa ahakirirwa indembe, akorerwa ibisabwa byose ndetse afatwa n’ibizamini ubundi ahabwa ubuvuzi kuwa Gatanu 19 Kanama 2022.

Gusa ikitaramenyekana kugeza ubu ni impamvu uyu murwayi yaba yaramize ikiyiko, niba yarabikoze ku bushake cyangwa ari impanuka.

Mu kugira ngo uyu murwayi avurwe byagizwemo uruhare n’abaganga batandukanye barimo inzobere mu kubaga, gutera ikinya n’ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri akaba n’Umuyobozi wa serivisi z’indwara z’igogora muri CHUK, Dr Rutaganda Eric uri mu itsinda ry’abaganga bitaye kuri uyu muntu mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko kuba umuntu yamira ikiyiko kinini bishoboka kuko umubiri ukweduka.

Ati “Ubundi ntabwo bishoboka ko umuntu amira ikiyiko kingana kuriya kuko ni ikiyiko kinini dukoresha mu kurya ntabwo ari ka kayiko gato k’isukari, ni kinini cyane ariko kubera ko umubiri wacu ukweduka bibaho.”

Yavuze ko ibanga umubiri wakoresheje kugira ngo ikiyiko kingana gutya gitambuke ari nk’iryo ukoresha kugira ngo umugore abashe kwibaruka, cyangwa umuntu abashe gusohora umwanda ukomeye mu mubiri nyamara unyuze ahantu hasanzwe ari hato.

Dr Rutaganda yavuze ko uyu murwayi akimara kugera CHUK yakiriwe muri serivisi zishinzwe kubaga indembe.

Ati “Umurwayi yakiriwe muri serivisi yakira indembe muri CHUK ndetse hari itsinda ry’abaganga babaga bamukurikiranaga ririmo mugenzi wanjye Dr Umugwaneza Nathalie uzobereye mu kubaga. Bafashe ifoto y’imbere mu mubiri babona yamize ikiyiko.”

Yavuze ko bamwe mu baganga banze kwemera ibyo babonaga ku ifoto kuko batumvaga uburyo ikiyiko kinini gishobora kurenga mu muhogo.

Dr Rutaganda yavuze ko uyu mugenzi we witwa Dr Umugwaneza Nathalie yamuhamagaye amubwira ikibazo umurwayi bakiriye afite.

Ati “Arampamagara nk’umuntu dusanzwe dukorana araza turavugana ndamubwira nti birakomeye kuko urebye ikiyiko gifite hariya umuntu afata ari kurya na kiriya gice kinini cyo hasi.”

Ntibyasabye kumubaga

Aba baganga bombi bagiranye ikiganiro bemeza ko hagomba kugeragezwa uburyo butandukanye kugira ngo bakure iki kiyiko mu nda y’umurwayi, byakwanga hakaba hakitabazwa uburyo bwo kumubaga.

Dr Rutaganda ati “Naramubwiye nti uzamuzane mu gitondo turi kumwe tugerageze nibyanga uzajya kumubaga. Yaramuzanye araryama ninjira mu nda ikiyiko ndakibona, mbere nanjye nabanje gukeka ko ari akayiko gato ariko nsanga ni ikiyiko kinini.”

Yavuze ko hageragejwe uburyo butandukanye burimo ubujyanye no kohereza umupira (endoscopie) mu nda y’umurwayi ndetse buza gutanga umusaruro kuko iki kiyiko cyaje kuvamo bitabaye ngombwa ko abagwa.

Ati “Twaciye mu muhogo dukoresheje umupira ufite camera igenda ikwereka amafoto, uyu mupira ufite n’ubushobozi bwo kohereza umwuka mu nda kugira ngo hakweduke kugira ngo ubashe kubona neza.”

“Ni ubwo buryo twakoresheje, ntabwo twamubaze aho cyaciye kimanuka niho cyaciye kizamuka.”

Ibi byose byakozwe uyu murwayi yabanje guterwa ikinya kugira ngo atumva ububabare.

Yasimbutse urupfu

Kuba iki kiyiko cyarabashije kumanuka kikagera mu gifu cy’uyu muntu, Dr Rutaganda avuga ko ari amahirwe yagize kuko iyo gihera mu muhogo cyari kumwica.

Ati “Urupfu yasaga nk’uwarusimbutse kuko urupfu rwa mbere yagombaga kugira ni igihe kiriya kiyiko cyari guhagama mu muhogo no mu nkanka kikamubuza guhumeka, urwo yari yarusimbutse kuko yabashije kukimira.”

Indi mpamvu yari gutuma apfa ngo ni igihe iki kiyiko cyari gutobora umuhogo.

Ati “Ikindi ku kimira cyashoboraga kuba cyapfumura mu muhogo noneho ibyo mu muhogo no mu gifu byose bikajya mu gatuza iruhande y’umutima n’ibihaha nabyo bikaba byamwica. Ni nk’aho igihe yakimiraga urupfu rwa mbere yari yarusimbutse.”

Dr Rutaganda avuga ko kuba iki kiyiko cyari cyageze mu gifu ibyago byo kuba cyakwica uyu muntu byari byavuyeho kuko n’iyo kigera mu mara mato bari kumubaga bakakimukuramo.

Iyi nzobere mu buvuzi yavuze ko mu myaka amaze muri aka kazi ari ubwa mbere yari abonye umuntu wabashije kumira ikiyiko kinini kuko abandi basanzwe bakira hari igihe usanga yamize nk’igiceri, imifuniko y’amacupa n’ibindi byuma bito.

Yavuze ko izi mpanuka zo kumira ibintu bitandukanye zikunze kuba ku bana, ku bityo ababyeyi bakwiye kwegengesera ku buzima bw’abana babo birinda kubegereza ibintu bashobora kumira.

Ibyuma byo kwa muganga byahise bigaragaza ko uyu muntu afite ikiyiko mu nda
Ibyuma byo kwa muganga byahise bigaragaza ko uyu muntu afite ikiyiko mu nda
Iki kiyiko bakimukuye mu nda bitabaye ngombwa ko bamubaga
Iki kiyiko bakimukuye mu nda bitabaye ngombwa ko bamubaga
Igikorwa cyo gufasha uyu muntu wari wamize ikiyiko cyagizwemo uruhare n'abaganga batandukanye bo muri CHUK
Igikorwa cyo gufasha uyu muntu wari wamize ikiyiko cyagizwemo uruhare n'abaganga batandukanye bo muri CHUK
Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, Dr Rutaganda Eric ni umwe mu baganga ba CHUK bafashije uyu muntu wari wamize ikiyiko
Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, Dr Rutaganda Eric ni umwe mu baganga ba CHUK bafashije uyu muntu wari wamize ikiyiko