00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatanze impano idasanzwe kuri St Valentin ihuruza inzego z’umutekano

Yanditswe na

Thammimu Hakizimana

Kuya 19 February 2015 saa 09:42
Yasuwe :

“Ngukunda kurusha ababyeyi banjye…” aya ni amagambo umukobwa utuye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yanditse ku mpano yahaye umukunzi we ku munsi w’abakundana (St Vlentin), ababyeyi babimenye barababara cyane ndetse banitabaza inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano ziyambajwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku munsi wa St Valentin mu makimbirane yavutse mu muryango wa Uwera w’imyaka 15 (amazina yahinduwe) n’umukunzi we Nkusi w’imyaka 16 (amazina yahinduwe) nyuma y’aho ababyeyi b’umukobwa basanze yateguriye umukunzi we impano yanditseho amagambo abakomanga.

Nkusi utuye mu mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge ni we wahawe impano n’umukunzi we nk’abandi bose bakundana bumvaga bakwiye kwishimira umubano wabo.

Nubwo bombi bakiri munsi y’imyaka y’ubukure, bahamya ko bakundana ariko umuryango w’umukobwa wo ntubyumva kuko ugira impungenge kuri aba bana batarabasha kumenya kwifatira imyanzuro, akenshi ibyo bakora bakaba batwarwa n’amarangamutima.

Mukuru wa Nkusi yihanangirizwa na nyina wa Uwera

Nkusi wiga ubukanishi n’umukunzi we Uwera wiga mu cyiciro Rusange bahanye impano kuko bumvaga ko mu gihe Isi yose yizihiza umunsi w’abakundana nta cyababuza kugaragarizanya urukundo.

Ubwo Uwera yavaga iwabo ajya gushyikiriza impano uwo bakundana, murumuna we yahise abimenyesha nyina na se, ko agiye ndetse atwaye n’iyo mpano yanditseho amagambo agira ati “Ngukunda kurusha ababyeyi banjye”; bahise bitabaza Inkeragutabara kugira ngo bajye gufata Nkusi bashinja guhora abashukira umwana.

Uwara akibonana na Nkusi, bari bahagaze munsi y’amashururi yisumbuye ya APACE, Inkeragutabara n’ababyeyi be na bo bahise babagwa gitumo bose bafite impano mu ntoki.

Ababyeyi ba Uwera bakibarabukwa baganira basabye Inkeragutabara kubafata maze se ashikuza umwana we impano yari afite mu ntoki asoma ibyanditseho.

Uyu mubyeyi amaze gusanga yanditseho amagambo avuga ko umwana we akunda umukunzi we kuruta uko abakunda yarababaye cyane maze asaba Inkeragutabara kubajyana bose mu rugo.

Bakibajyana, umusore w’inshuti ya Nkusi wabibonaga yahamagaye mukuru we kuri telefoni amubwira ko bamujyanye, na we ahita atega moto yerekeza aho baganaga kuko yatinyaga ko murumuna we bagiye kumufunga cyane ko se wa Uwera yari yarabisezeranyije ababyeyi ba Nkusi.

Mukuru wa Nkusi na we yahamagaye nyina, amubwira ko umuryango wa Uwera ujyanye murumuna we ariko atazi aho umujyanye, na bo (ababyeyi) batangira kugira ubwoba ko ajyanywe gufungwa.

Nkusi avugana na IGIHE yagaragaje agahinda aterwa no kubuzwa gukomeza gukundana n'uwo yiyumvamo

Nkusi yari afite ubwoba bwanatumye aca mu rihumye Inkeragutabara ariruka ziramubura ariko zikomeza kumushakisha. Mukuru we akigera aho bari bari yatangiye kubabaza aho murumuna we ari kuko atamubonaga biba birebire...

Nyuma Nkusi yabonanye n’umunyamakuru wa IGIHE avuga ko atazi impamvu ituma abyeyi ba Uwera badashaka ko bakundana mu gihe bamaranye imyaka ibiri bakundana kandi nta bukozi bw’ibibi bubarangwaho.

Yagize ati “Turakundana cyane kandi n’umwana wabo (Uwera) yababwiye ko aho kugira ngo andeke yapfa ariko bo ntibabyumva! Ahubwo baba bashaka kumfungisha gusa, ikibazo ni uko yumva ko n’ababyeyi banjye babifitemo uruhare kandi na bo batanshyigikiye.”

Nubwo gahunda Nkusi yari afitanye n’umukunzi we ku munsi wo kwibukiranya imyaka bamaze babanye neza yakomwe mu nkokora, uyu musore avuga ko atabasha kureka umukobwa babyumva kimwe n’iyo ababeyi be n’ab’umukobwa bakwitambika bingana gute.

Ababyeyi b’umukobwa bamenyesheje ikibazo ubuyobozi

Bimwe mu bigaragaza ko ababyeyi ba Uwera batishimira urukundo rwe na Nkusi ni uko bigeze no kugeza ikibazo cyabo mu Kagari ka Munanira ya II, aho na se w’umuhungu yari ahari, bavuga ko badashaka ko umwana wabo akomeza gushukwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages