Umubyeyi wo mu Bwongereza yifuzaga umwana, ahatira umukobwa we w’umwangavu w’imyaka 14 gutwita akabyara mu kimbo cye.
The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yari akiri isugi, akaza gutegekwa na nyina gutangira kwitera intanga. Baziguraga kuri interineti aho bazibika hitwa Cryos muri Danemark. Umwana yiteye intanga inshuro ndwi mu myaka ibiri akoresheje inshinge yahabwaga na nyina.
Uwo mubyeyi ubundi akomoka muri Amerika yatandukanye n’umugabo we, arera abana batatu kuko we atabyara. Muri iyo minsi yo gutekereza gukora ayo mahano, yari yasabye undi mwana ariko ababishinzwe bamumwinye, ahitamo kumushakira ku bo arera. Afata umwe atangira kumwuhagiza vinegere n’indimu kugira ngo azabyare igitsina yifuza.
Kugira ngo iyi nkuru imenyekane ni uko ubwo uyu mwana yabyaraga, ababyaza babonye imyitwarire ya nyina idasobanutse, kuko yabuzaga umukobwa we konsa umwana no kumwegera. Nyuma yo kutumvikana kw’abo babyeyi bombi, polisi yarahamagajwe biga icyo kibazo.
Uwo mwana yavuze ko yabyemeye kuko yakundaga nyina kuko ntacyo yamwimye, ngo yumvaga amwishimiye kuko yari yaramureze neza kandi yemeza ko ari umuntu ugira ishyaka.
Uyu mugore ubwo yashyikirizwaga inkiko, yahamwe n’icyaha cyo kugirira nabi umwana, Peter Jackson, umucamanza w’urukiko rukuru , yamukatiye igifungo cy’imyaka 5.
Iyo nkuru yari yaragizwe ubwiru yatumye Abongereza bafata ingamba zo kudacuruza intanga mu kajagari, ku buryo buri wese atabuzwa kuzigura kuko nta tegeko rihari ribabuza. Kuri ubu ngo bakaba bagiye kwiga uburyo ubu bucuruzi bwahabwa amabwiriza abugenga.



















TANGA IGITEKEREZO