Abafite ubumuga butandukanye nk’ubwo kutabona ndetse n’ubumuga bw’ubugufi budasanzwe mu muryango nyarwanda bakunze gufatwa nk’abadashobora gukora imirimo runaka.

Kuba hari abantu bakunze guha akato abafite bumwe mu bumuga cyangwa bakanga kubaha akazi, ni kimwe mu bituma benshi mu bafite ubumuga butandukanye batinya kujya kwaka akazi mu bigo bitandukanye.

N’iyo baba bafite ubushobozi bwo gukora ako kazi, bamwe muri bo bahitamo gutungwa no gusabiriza.

Umugabo ufite ubugufi budasanzwe witwa Gatete Emmanuel umaze imyaka 13 akora akazi ko gucunga umutekano mu Murenge wa Kimisagara, nawe yahuye n'ikibazo nk'iki.

Gatete w’imyaka 37, apima ibiro 41 n’uburebure hafi metero imwe. Yabwiye IGIHE ko kugira ngo abone akazi byamusabye igihe kirekire n’ibintu byinshi, birimo gutinyuka no kwigirira icyizere.

Gatete yagize ati “ Sinzi uko nabikubwira kuko kugira ngo ntinyuke kujya gusaba akazi, nabanje kubitekerezaho igihe kinini kigera ku mwaka hafi n’igice. Ubwanjye nta cyizere nigiriraga, bitewe n’uko nahoraga niyumvisha ko nta muntu n’umwe ushobora kumpa akazi kubera indeshyo yanjye.”

Akomeza avuga ko impamvu yamuteye kujya gusaba akazi k’umutekano (irondo) mu Murenge wa Kimisagara ari uko yangaga kuba nka bamwe muri bagenzi be batunzwe no gusabiriza gusa.

Kuki yahisemo gukora irondo?

Gatete yemeza ko yahisemo gukora akazi k’irondo kubera ko ahantu henshi yajyaga gusaba akazi bangaga kukamuha bavuga ko ntako yashobora kubera indeshyo ye.

Ati “ Nigiriye inama yo kuba umunyerondo, kubera ko ahantu hose najyaga gusaba akazi, kaba ako gucuruza cyangwa se gukora isuku, wasangaga aho kukampa ahubwo bankwena,banyereka ko nta ko nshoboye, ndetse bakananyumvisha ko aho gukurura abakiriya natuma babashiraho.”

Yemeza ko nyuma yo kwimwa akazi ahantu hagera ku 10, yigiriye inama yo kujya gusaba akazi k’irondo mu Murenge wa Kimisagara, kubw’amahirwe bahita bakamuha batazuyaje.

Gatete avuga ko mu mwaka 13 amaze akora akazi k’irondo, amaze kwigeza kuri byinshi , ngo kuko amafaranga ahembwa buri kwezi yamufashije gushaka umugore n’ibindi.

Ati “ Ibihumbi 35 bampemba buri kwezi maze kubibyazamo umusaruro mwinshi kuko nakuyemo umugore mwiza n’abana babiri, kandi namaze kwigurira n’ikibanza ndetse kuva nagatangira sindaburara cyangwa ngo mbure amafaranga ibihumbi 25 y’inzu nkodesha.”

Niwe munyerondo ukunzwe n'abaturage

Gatete avuga ko nyuma y’aho atangiriye akazi k’irondo mu Kagari ka Katabaro, abaturage bamukunze cyane bitewe n’uko ateye ku buryo we ubwe yemeza ko ariwe munyerondo wa mbere ukunzwe cyane.

Ati “ Ibyo kunsuzugura byarashize kuko mbere bari bazi ko nta mbaraga mfite kubera ibiro mpima, ariko nyuma baje kunyemera kuko n’abajura bapima ibiro 70 mbafata ntibanyeganyege.”

Hari abamubona bakamwibazaho
Hari abamubona bakamwibazaho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge we avuga ko uyu Gatete ari umwe mu banyerondo b’icyitegererezo, bitewe n’umurava ndetse n’imikorere ye.

Yagize ati “ Ni umuntu udasanzwe, afite ikinyabupfura ntazi uburyo nshobora kukivuga, arakunzwe cyane kubera uko akora akazi ke neza ku buryo nemeza ko ari umwe mu banyerondo beza dufite mu itsinda rya Kimisagara, cyane cyane ko yagiye ahindura byinshi nko kurwanya ubucuruzi bw’akajagari n’ubujura buciye icyuho bwagaragaraga aha.”

Gatete avuga ko nubwo akora akazi ko gucunga umutekano, ngo abonye ubushobozi yajya mu bucuruzi kuko aribwo yiyumvamo ndetse ngo n'umugore we arabukunda cyane.

Asaba kandi abafite ubumuga kujya batinyuka bakajya gusaba akazi igihe biyumvamo ubushobozi, ngo kuko iyo batinyutse hari n'abantu babagirira impuhwe bakakabaha.

Gatete mu kazi ke
Gatete mu kazi ke
Kubera ubunararibonye, Gatete niwe uyoboye abanyerondo b'umwuga mu Murenge
Kubera ubunararibonye, Gatete niwe uyoboye abanyerondo b'umwuga mu Murenge
Yemeza ko ari we ukunzwe mu banyerondo mu Murenge wa Kimisagara
Yemeza ko ari we ukunzwe mu banyerondo mu Murenge wa Kimisagara