00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yazutse nyuma y’amasaha atatu apfuye

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 13 July 2013 saa 11:08
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Bresil, yavuye mu nda ya nyina ahita ashiramo umwuka, umubyaza ntiyahise amwohereza aho bashyira abapfu( Morgue) kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite zo kujyana yo urwo ruhinja. Icyatangaje abaganga nuko nyuma y’amasaha atatu umwana yahumetse. Umuganga akaba yemeje ko icyi ari igitangaza.
Inkuru dukesha Medical Daily ivuga ko umwana w’umukobwa witwa ‎Yasmin Gomes victoira yavukiye mu bitaro bya Londrina biri mu mujyepfo y’iguhugu cya Bresil, akimara (…)

Umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Bresil, yavuye mu nda ya nyina ahita ashiramo umwuka, umubyaza ntiyahise amwohereza aho bashyira abapfu( Morgue) kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite zo kujyana yo urwo ruhinja. Icyatangaje abaganga nuko nyuma y’amasaha atatu umwana yahumetse. Umuganga akaba yemeje ko icyi ari igitangaza.

Inkuru dukesha Medical Daily ivuga ko umwana w’umukobwa witwa ‎Yasmin Gomes victoira yavukiye mu bitaro bya Londrina biri mu mujyepfo y’iguhugu cya Bresil, akimara kuvuka yahise ashiramo umwuka, abaganga bagerageje kumwongerera umwuka ariko biba ibyubusa.

Umubyaza wabyaje, yabuze imbaraga zo kujyana urwo ruhinja mu bitaro, aruryamisha aho ngaho amasaha atatu ashize, babona umwana arahumetse.

Uyu mubyaza yagize ati” naramufashe muryamisha aho turyamisha abapfuye, ariko mbura imbaraga zimujyana ahabugenewe( morgue) ndababwiza ukuri ko uyu mwana yari yapfuye”

Mu gihe nyirakuru w’uyu mwana yarageze kwa muganga aje gutwara umurambo, umwana yanyeganyeje amaguru, abumbura n’amaso.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages