Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kigo mu ibaruwa cyandikiye Umudepite w’Umu-Républicain wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Jim Jordan kimumenyesha ko abari barafungiwe konti zabo zigiye gufungurwa.
Iyi baruwa igira iti “Kubera ko YouTube imaze gushyiraho uburyo bwo kwemerera buri wese gutanga igitekerezo ni yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kongera kugarura konti za YouTube zari zarafunzwe kubera gushyiraho amakuru y’ibihuha kuri Covid-19 n’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.”
Yakomeje ivuga ko yishimira ibikorwa by’aba-conservateur bashyira kuri YouTube kubera ko bafite ababakurikira kuri uru rubuga benshi cyane, gusa ntabwo yigeze igaragaza igihe izo konti zizemererwa gufungurwa no kongera gukora.
Muri iyi baruwa kandi, Alphabet yanenze ubuyobozi bwa Joe Biden wahoze ayobora Amerika, igaragaza ko bwajyaga bubashyiraho igitutu kugira ngo bahagarike izi konti za YouYube z’aba-conservateur.
Guverinoma ya Biden yari yarashyizeho itegeko ritegeka imbuga nkoranyambaga zose gukuraho cyangwa guhagarika konti zishyiraho amakuru y’amahimbano cyane cyane ibigendanye na Covid-19 n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!