00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zibaraza amajoro bikarangirira mu marira: Inkundo za ‘online’ muri Kigali zabaye isereri

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 18 March 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Nimvuga ko ku batuye i Kigali ubu byoroshye gutereta uwo mutarahura kurusha gutereta uwo muziranye, utabyita gukabya cyangwa ngo wumve ko atari ukuri, kuko benshi bahamya ko ari akateye hakaba hari n’ingero nyinshi z’urubyiruko rwagiye rubyishoramo bikarangirira mu marira.

Ibi kandi ndabishingira ku buhamya bw’umwe mu bo twaganiriye twise Gakumi (izina ryahinduwe) wiga muri Kaminuza ya UTB iherereye mu Karere ka Kicukiro, wakundanye n’abasore batatu icyarimwe, nta n’umwe azi amaso ku yandi.

Bijya gutangira umwe yaramukurikiye (follow) ku rubuga rwa Instagram, akora “like” ku mafoto ye arenga 20. Nadine yagize amatsiko yo kumenya uwo muntu, nawe ajya gusura konti ye ya Instagram, ntiyabona amafoto ye, ahubwo asangaho amashusho n’amafoto y’ibyamamare mu muziki na filime gusa.

Batangiye kuganira mu gikari (inbox) nk’uko izindi nkumi n’abasore bose baganira. Nadine yabaza umusore impamvu nta mafoto yabonye kuri konti ye, undi akamusubiza ko adakunda imbuga nkoranyambaga cyane.

Byageze aho amusaba ngo amwoherereze ifoto, amubwira ko ashaka kumutera amatsiko akazamureba bahuye; ahubwo amusaba ko amuha email ye akaba ari ho bandikirana bakava kuri Instagram.

Nadine yarayimuhaye, amuha na nimero ye iba kuri WhatsApp, ibiganiro biba birebire batangira kwemeranya aho bazahurira bakamara weeked baruhukana.

Abenshi mu bakobwa bizera ko umugabo ushoboye, ari wa wundi ubasha kwishyurira umugore we cyangwa umukunzi we icyo yifuje.

Gakumi yatunguwe bikomeye no kubona umusore urimo kumutereta atinyutse kumusaba ko aba amuhaye amafaranga yishyura imodoka yari bubajyane i Rubavu ku wa Gatanu, bakazagaruka ari ku Cyumweru nimugoroba.

Urwitwazo uwo musore yatanze asaba Gakumi amafaranga, rwabaye ko konti z’umusore za banki zitarimo gukora neza kubera ibazo by’ikoranabuhanga. Umukobwa yarayamuhaye, arayishyura aza kumufata baragenda. Wibuke ni wo munsi wa mbere yari amubonye amaso ku yandi.

Baragiye bagera I Rubavu bafata Hoteli, ibyakurikiyeho ntumbaze kuko Nadine yakangutse ku wa Mbere mu gitondo ahamagawe kuri telefoni n’undi musore wamuteretaga, asanga asigaye wenyine.

Kugeza ubu ntarongera kumva cyangwa guca iryera uwo umusore wamujyanye ku mazi. Inkuru y’uko yabashije kuva kuri hoteli yarayemo iminsi itatu, agakanguka asanga bamucucuye ibye byose, ntaragira imbaraga zo kuyibara.

Ni agahinda! iyo abivuga ikiniga kiramufata akavuga ko kongera kwizera umwana w’umuntu bizamugora. Gusa yemera ko byamuhaye isomo ryamushoboje guhangana n’abandi basore babiri bari baje mu isura nk’iy’uwo wa mbere.

Uretse Nadine, hari n’abasore bane bambwiye ko bamaze amezi batereta, bakohereza tike ngo abakunzi babo baze kubasura cyangwa bagiye guhurira nabo ahantu runaka, bikarangira amaso aheze mu kirere.

Ibyo byabaga nyuma yo kuba mu bihe bitandukanye baraboherereje amafaranga yo kubafasha “bagize ibyago,” cyangwa babafasha ku “mafaranga y’ishuri yabaga aburaho make”.

Bake nibo batinyuka gusangiza abandi inkuru nk’izi. Ukuri guhari, ni uko inkundo zibera ku ikoranabuhanga (online) zimaze kuba isereri mu nkumi n’abasore b’i Kigali, cyane cyane abahize gukundana n’Aba-diaspora.

Ubu butekamutwe busigaye bukorwa mu ishusho y’inkundo, bikurura ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga; aho usanga umuntu ahimba imyirondoro ikurura abantu bakamuha amakuru yabo y’ibanga kubera amayeri aba yakoresheje, bakibeshya ko ari muri gahunda zo gukundana.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko abatekamutwe nk’abo akenshi usanga bakunda gusaba ubufasha bw’amafaranga; bagashaka impamvu zishobora kumvikana zituma badahura n’abo bari gutekera umutwe, ndetse bakirinda cyane guhamagara mu buryo bw’amashusho (video call) bitwaza ibibazo by’itumanaho ngo ritameze neza.

Bene abo kandi bagira akarimi gatyaye, bakihutira gukoresha utujambo tw’urukundo no kwita abo batekera umutwe utuzina tw’abakundana, kugira ngo babahume amaso batabatahura.

Aba umuntu yakwita abatekamutwe usanga akenshi nta mafoto bagira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa bafiteho amafoto make cyane y’abantu bashaka kwisanisha na bo cyangwa kwigaragaza nk’aho ari bo.

Kwihutira gusaba nimero ya telefoni cyangwa email, ni ikindi kiranga abo batekamutwe kuko iyo babibonye biborohera kubona andi makuru bwite y’uwo batekera umutwe.

Kwigobotora abo batekamutwe, bisaba kwitwararika cyane ku makuru akwerekeyeho ushyira ku mbuga nkoranyambaga, gukoresha imbuga nkoranyambaga zizewe, no gukoresha Google ushaka amakuru yerekeranye n’abantu muhuriye ku mbuga nkoranyambaga bakakujyana mu by’inkundo.

Bisaba kandi kwirinda gusangiza amakuru ayo ari yo yose afite aho ahuriye n’amafaranga yawe ku bantu utizeye, no kuganiza inshuti yawe cyangwa umuvandimwe ku birimo kukubaho.

Hatangwa inama ko mu gihe ugizweho ingaruka n’ibikorwa nk’ibi by’ubutekamutwe bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga wabimenyesha inzego zibishinzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages