Nyuma yo gupfakara, agasigarana umwana w’umuhungu ari na we mfura ye, umugore witwa Betty Mbereko yakundanye nu muhungu we witwa Farai Mbereko, kuri ubu uyu muhungu akaba yarateye nyina inda. Icyifuzo cyabo cyo gusezerana byemewe n’amategko ubuyobozi bwagiteye utwatsi, kuko byaba ari amahano.
Africanewspost dukesha iyi nkuru iravuga ko Betty Mbereko w’imyaka 40 y’amavuko ashaka gusezerana n’umuhungu we witwa Farai Mbereko w’imyaka 23 y’amavuko, bakomoka mu gace kitwa Mwenezi ahitwa Masvingo mu gihugu cya Zimbabwe, bari mu rukundo.
Uyu mugore umaze imyaka 12 ari umupfakazi, amaze imyaka itatu ari mu rukundo n’imfura ye, bombi bakaba bifuza kubana nk’umugore n’umugabo, dore ko kuri ubu uyu mugore atwite inda y’amezi atandatu y’umwuzukuru we, kuko yayitewe n’umuhungu we.
Muri iyi myaka 12 ishize apfakaye, Betty yanze gushakwa na barumuna b’umugabo we. Umuhungu we na we akaba yemeza ko akunda nyina, ku buryo yifuza ko babana nk’umugore n’umugabo.
Mu cyumweru gishize ubwo yari imbere y’urukiko rwa Mwenezi ahitwa Masvingo, uyu mugore yavuze ko ntacyo atakoze ngo umuhungu we yige neza.
Betty ati “Nakoze ibishoboka byose ngo umuhungu wanjye yige neza nyuma y’urupfu rwa se, none amaze kuba umugabo, nta wundi mugore ufite uburenganzira ku mafaranga ye uretse njyewe.”
Umuhungu na we yemera ko nyina ntacyo atakoze kubera we, kandi ko se yapfuye atarangije gukwa nyina.
Ferai ati” Data yapfuye atararangiza kwishyura inkwano, niteguye kurangiza umwenda wa data, ni byiza ko n’abantu bamenya ko n’inda mama atwite ari njye wayimuteye.”
Umuyobozi wa Mwenezi yabiteye utwatsi
Umuyobozi wa Mwenezi yagize ati “Ibi ni amahano, ntitwatuma biba muri aka gace, uyu mugore ni inkunguzi! Kera abantu nk’aba baricwaga, ariko ubu ntibishoboka kuko dutinya Polisi.”
Betty Mbereko n’umuhungu we ari na we mugabo we, bakaba basabwe kureka gahunda zabo zo gushyingirwa cyangwa bagashaka ahandi bajya kuba, bakava muri ako gace vuba na bwangu.
Bombi bahisemo kuva muri ako gace, aho berekeje hakaba hataramenyekana kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO