Guhora unaniwe bigira ingaruka ku musaruro utanga mu kazi kuko utagakora uko bikwiye ndetse bikaba byatera n’impanuka nk’igihe akazi ukora kagusaba kutarangara n’agato.
Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uhorana umunaniro udashira
Nturyama bihagije
Ntawe utazi ko kuryama biruhura, ariko kuryama gusa ntibihagije kuko ugomba kuryama igihe gihagije. Abahanga bavuga ko nibura kugira ngo umuntu aruhuke bihagije agomba kuryama amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani ariko nanone ntibibe kuryamira kuko nabyo bitera ubunebwe ukiriza umunsi unaniwe.
Ntukora imyitozo ngororamubiri cyangwa ukora idahagije
Iyi ngingo igaruka mu nama nyinshi z’abaganga kuko siporo ni ingirakamaro mu mikorere myiza y’umubiri. Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko gukora imyitozo ngororamubiri bituma umuntu asinzira neza akanaruhuka.
Ntabwo wita ku mirire
Kurya amafunguro yiganjemo imbuto n’imboga, ukagabanya ibiryo byiganjemo ibinure bizatuma usinzira neza, binakurinde guhora unaniwe. Abahanga mu by’imirire kandi bagira inama abantu yo kutarya begereje igihe cyo kujya kuryama.
Ingaruka z’imiti
Guhora unaniwe bishobora kuza nk’ingaruka z’imiti uri kunywa muri iyo minsi. Imwe mu miti ikunze kugira ingaruka z’umunaniro ni ikoreshwa mu buvuzi bw’umuvuduko w’amaraso.
Uburwayi
Guhorana umunaniro bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi ufite kuko zimwe mu ndwara nk’agahinda gakabije, uburwayi bwibasira igice kivubura imisemburo kizwi nka ‘thyroid’.
Amasaha
Abahanga bavuga ko hari amasaha asanzwe azwi nk’ay’umunaniro kabone n’iyo umuntu yaba nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite.
Hagati ya saa munani na saa kumi z’igicuku ni amasaha abahanga bavuga ko umubiri w’umuntu uba unaniwe ku buryo nta kintu kivunanye yagakwiye gukora. Indi saha ikunze kugaragaramo umunaniro ni amasaha ya nyuma ya saa sita cyane cyane saa munani.
N’ubwo abantu benshi bumva ko uyu munaniro uterwa n’uko umuntu aba amaze kurya, abahanga bavuga ko atari yo mpamvu gusa ahubwo ko binaterwa n’ingaruka z’uburyo kamere umubiri ugena igihe cyo gusinzira no gukanguka.
Ntukunda akazi ukora
Kubyukira mu kazi buri munsi ukakavamo bwije biravuna, iyo noneho udakunda akazi ukora kakubera nk’umuzigo bityo ugahorana umunaniro igihe ukarimo nyamara wakavamo ukumva umeze neza.



















TANGA IGITEKEREZO