Umuraperi wo muri Amerika akaba n’umunyamideli Kanye West [YE] yatangije ‘brand’ y’inkweto yitwa YEEZY mu mwaka wa 2016 iranamwitirirwa. Yakoranye kandi n’uruganda rukomeye ku Isi rukora imyambaro n’inkweto bya sport rwa Adidas.
Ubu bufatanye bwavuyemo ikorwa rya zimwe mu nkweto zisekeje kandi zatangaza abantu benshi ku buryo hari n’abibazaga niba hari uwazigura.
Inkweto bafite zidasanzwe cyangwa zisekeje harimo izifunze za Adidas Yeezy 450, izifunguye Yeezy Slides hamwe na Vegan Yeezy Clog zikozwe muri pulasitike kandi zifunze nk’inkweto zisanzwe.
Mu nkweto zidasanzwe kandi hazamo izikorwa na sosiyete ikora inkweto n’ibindi bijyanye n’imideli iherereye muri Amerika, UGG yatangijwe na Doung Jensen hamwe na Brian Smith.
Mu nkweto bakora zivugishije abantu benshi, harimo iziciye bugufi zifunguye, izizamuye ndetse n’izigera ku kagombambari zambarwa mu gihe cy’ubukonje ndetse n’ahandi ushaka.
Tukivuga inkweto zisekeje ntihaburamo izitwa Converse run star. Ni inkweto imeze nka Converse All Stars ariko ivuguruye, benshi bemeza ko imiterere y’aho bakandagiza ihabanye cyane n’igice cyo hejuru.
Ubundi bwoko bw’inkweto butangaje ni Balenciaga x Vibram five fingers ni inkweto ziba ziteye nk’amano y’ikirenge cy’umuntu. Ubu bwoko bugizwe n’izabakobwa n’abagabo.
Balenciaga x Vibram five fingers zakozwe na Sosiyete ya Balenciaga hamwe na Vibram zamamaye cyane ubwo umuhanzi kazi Rihanna yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga azambaye.
Nti twasoza tutavuze ku nkweto za Balenciaga x Crocs, zikorwa na sosiyete ya Balenciaga ku bufatanye na sosiyete ya Crocs. Izi inkweto ziteye nk’izo twita boda boda bogana ariko zifite talon ndende ku buryo uzibonye atungurwa n’imiterere yazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!