00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu nkweto zidasanzwe ziri kubica mu mideli

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 23 March 2022 saa 04:10
Yasuwe :

Muri iki gihe inkweto ubusanzwe twita ko ari mbi, nizo usanga zigezweho mu mideli, n’ubwitabire bw’abazigura buri hejuru cyane.

Umuraperi wo muri Amerika akaba n’umunyamideli Kanye West [YE] yatangije ‘brand’ y’inkweto yitwa YEEZY mu mwaka wa 2016 iranamwitirirwa. Yakoranye kandi n’uruganda rukomeye ku Isi rukora imyambaro n’inkweto bya sport rwa Adidas.

Ubu bufatanye bwavuyemo ikorwa rya zimwe mu nkweto zisekeje kandi zatangaza abantu benshi ku buryo hari n’abibazaga niba hari uwazigura.

Inkweto bafite zidasanzwe cyangwa zisekeje harimo izifunze za Adidas Yeezy 450, izifunguye Yeezy Slides hamwe na Vegan Yeezy Clog zikozwe muri pulasitike kandi zifunze nk’inkweto zisanzwe.

Mu nkweto zidasanzwe kandi hazamo izikorwa na sosiyete ikora inkweto n’ibindi bijyanye n’imideli iherereye muri Amerika, UGG yatangijwe na Doung Jensen hamwe na Brian Smith.

Mu nkweto bakora zivugishije abantu benshi, harimo iziciye bugufi zifunguye, izizamuye ndetse n’izigera ku kagombambari zambarwa mu gihe cy’ubukonje ndetse n’ahandi ushaka.

Tukivuga inkweto zisekeje ntihaburamo izitwa Converse run star. Ni inkweto imeze nka Converse All Stars ariko ivuguruye, benshi bemeza ko imiterere y’aho bakandagiza ihabanye cyane n’igice cyo hejuru.

Ubundi bwoko bw’inkweto butangaje ni Balenciaga x Vibram five fingers ni inkweto ziba ziteye nk’amano y’ikirenge cy’umuntu. Ubu bwoko bugizwe n’izabakobwa n’abagabo.

Balenciaga x Vibram five fingers zakozwe na Sosiyete ya Balenciaga hamwe na Vibram zamamaye cyane ubwo umuhanzi kazi Rihanna yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga azambaye.

Nti twasoza tutavuze ku nkweto za Balenciaga x Crocs, zikorwa na sosiyete ya Balenciaga ku bufatanye na sosiyete ya Crocs. Izi inkweto ziteye nk’izo twita boda boda bogana ariko zifite talon ndende ku buryo uzibonye atungurwa n’imiterere yazo.

Inkweto zo hasi za UGG ziratangaje
Uru rukweto narwo rukorwa na UGG
UGG slides iri mu nkweto zigezweho
Izi nkweto za UGG boots nazo ziri mu ziharawe n'abantu benshi
Yeezy Slides inkweto zidasanzwe za Ye
Converse Run Star nazo ziteye mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages