Dubai ni Umujyi wo muri Leta Zunwe Ubumwe z’Abarabu uzwiho kugira abawusura n’abakerarugendo benshi kubera ubwiza buhari n’inyubako zihambaye zubakanye ubuhanga.
Uyu mujyi washinzwe mu kinyejana cya 18 nk’agace gato k’uburobyi kari kazengurutswe n’ubutayu.
Iterambere ryihuse rya Dubai ryabonetse mu kinyejana cya 21 ndetse warenze kuba umujyi usanzwe, ubu ifatwa nka ‘Capitale’ y’Isi yose kubera ubwiza bwawo.
Uyu munsi twabateguriye zimwe mu nyubako zo muri uwo mujyi zubatse mu buryo butangaje kandi zibereye ijisho kuzireba, bikaba agahebuzo iyo uhageze ukazibonesha amaso ku maso. Imwe muri izo nyubako, magingo aya niyo ndende cyane kuruta izindi zose ku Isi.
The Torch
Iyi nyubako izwi nka ‘The Torch of Dubai’, ifite uburebure bwa metero 352, n’amagorofa 86. Yaje kuba inyubako ya mbere ndende ku Isi mu 2011, isimbuye ‘Q1’, yo muri Autriche. Icyakora uyu mwanya The Torch ntiyawumazeho kabiri kuko mu 2012 yawusimbuweho na ‘Elite Residence’ nayo y’i Dubai.
Gevora Hotel
Ni hoteli ifite uburebure bwa metero 356 iherereye ku muhanda wa Sheikh Zayed mu Mujyi wa Dubai. Iyi nyubako ibarwa nka hoteli ya mbere ndende ku Isi, yafunguwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’imyaka 12 yubakwa. Ifite ibyumba 528 mu magorofa 75 hamwe na za restaurant na piscine bihebuje.
Etihad Museum
Inyubako yiswe Inzu y’Ubumwe, ni inzu ndangamurage i Dubai ikusanya, ikabungabunga ndetse ikanerekana umurage wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu bice by’imibereho, politiki, umuco, ubumenyi n’igisirikare.
Ibitse amateka menshi y’iyi leta ndetse n’ibihangano bwite by’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
The Solar Innovation Center
Iki kigo gishinzwe guhanga udushya giherereye muri ‘Mohammed bin Rashid Al Maktoum Solar Park’. Ni ihuriro ry’ikoranabuhanga rifite intego yo guteza imbere gahunda y’ingufu zirambye i Dubai ndetse no hanze yayo.
Iki kigo cyo guhanga udushya kigamije gushyigikira gahunda ya Dubai ‘Clean Energy Strategy 2050’, igamije kugira uwo mujyi icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije.
O-14 Building
O-14 ni inyubako ndende cyane iherereye muri ‘Business Bay’ i Dubai. Ifite uburebure bwa metero 102, ikagira amagorofa 23.
Iyi nzu y’ubucuruzi y’amagorofa 23, izwi ku izina rya ‘Swiss Cheese’ bitewe n’uko yubatse mu ishusho ya fromage.
Jumeriah Beach Hotel
Iyi hoteli yubatse ku mazi, irazwi cyane mu Mujyi wa Dubai dore ko yubatswe mu 1997. Mu 2018 yafunzwe amezi atanu kugira ngo ivugururwe
Ni Hoteli y’inyenyeri eshanu, yubatswe na sosiyete ikomeye mu bwubatsi ku Isi, Atkins. Jumeirah Beach Hotel yakiriye abanyacyubahiro benshi mu myaka yatambutse, ikaba yifitemo utubari na restaurant zirenga 10, piscine eshanu n’ibindi bice nyaburanga binezeza abahasuye.
The Opus by Omniyat
Opus by Ominyat ifite amagorofa 20, harimo ibiro, za restaurants na hoteli ikunzwe cyane muri Dubai.
Izwi ku izina rya ‘The Building that never Sleeps’, ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ‘Inyubako itajya iruhuka’.
Cayan Tower
Inyubako ya Cayan ifite uburebure bwa metero 306, yatashywe ku mugaragaro tariki 10 Kamena 2013. Yubatse mu buryo bumeze nk’igiti kizingazinze kijya hejuru. Ifite uburebure bwa metero 306 n’amagorofa 75.
Museum of the Future
Museum of the Future bisobanura Inzu Ndangamurage y’ejo hazaza, yubatse mu ishusho y’ijisho. Intego y’iyi ngoro ndangamurage ni uguteza imbere iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, cyane cyane mu bijyanye na robot n’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence].
Iyi nyubako yagiye yakira expo nyinshi mu myaka yashize.
Dubai Frame
Dubai Frame, ni inyubako nyaburanga bitewe n’uko yubatse. Mu ibara rya zahabu riyiranga, uyirimo hejuru ubasha kubona ibice bibiri bya Dubai, aribyo Dubai nshya na Dubai ishaje.
Burj Khalifa
Biragoye gusura Dubai ngo uveyo utabonye iyi nyubako cyangwa se utayibwiwe. Ifite uburebure bwa metero hafi 830, ikaba iya mbere ndende ku Isi guhera mu 2009, ikuye ako gahigo kuri Taipei 101 yo muri Taiwan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!