Abavandimwe babiri bakomoka mu Gihugu cya Bosnie, baburanye mu ntambara ya kabiri y’Isi, hashize imyaka 72, bongeye guhura babikesha urubuga mpuzabantu rwa Facebook.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 aravuga ko, umugore witwa Hedija Talic w’imyaka 82 na Tanija Delic w’imyaka 88 bongeye kubonana ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka 1941; babonanye muri uku kwezi kwa Mutarama 2013.
Aba bavandimwe baburanye igihe ababyeyi babo bahungaga mu ntambara ya kabiri y’Isi, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Igihugu cya Bosnie, abo bakaba barapfiriye muri iyo ntambara.
Talic wari ufite imyaka 11, yagiye kurererwa mu kigo cy’Impfubyi. Yagize ati ”bamwe bambwiraga ko ababyeyi banjye bahungiye muri Amerika, abandi bakambwira ko bapfuye; nakomeje kubashakisha ngera aho numva nta cyizere mfite cyo kuzababona.”
Uyu mugore yaje kujya gutura mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Bosnie, mu birometero 200 by’aho umuvandimwe we yabaga.
Kongera kubonana kwabo babikesha umuhungu wa Hedija, wakoraga ubushashatsi ku bantu bafitanye isano, yaje kobona umwirondoro w’umukobwa wa nyina wabo ku rubuga mpuzabantu, Facebook, ari na wo yagendeyeho, agera kuri nyina wabo, baba bongeye kubonana batyo.



















TANGA IGITEKEREZO