Abari n’abategarugori bakunze kwisukisha, ibyo bashyize ku mutwe bakabimarana igihe kirekire kandi badakaraba mu mutwe kuko hari abamara igihe kiri hagati y’amezi atatu n’atanu batikoza amazi mu mutwe.
Bamwe mu bakobwa bamaranye ibisuko igihe kirenze amezi abiri baganiriye na IGIHE badutangarije zimwe mu mpavu zituma batindana ibisuko ari uko kwisukisha bibahenda, ku buryo batakwihutira kubikuraho vuba kandi babitanzeho amafaranga menshi.
Umwe muri bo ariko utarashatse ko izina rye ritangazwa, yagize ati “Hari ibisuko tumarana amezi atatu ku mutwe kandi twabitanzeho amafaranga atari munsi y’ibihumbi icumi. Hari n’ibindi bihenda bigura hejuru y’ibihumbi makumyabiri, ibyo bamwe babimarana amezi agera kuri atanu.”
Yakomeje adutangariza ko kugira ngo bagire isuku mu mutwe bafata agafariso bagasigaho alcohol (Alukolo) bagahanaguramo, ubwo akaba ariko gukaraba mu mutwe.
Bakomeza bongeraho ko n’ubwo babitindana bibatera kwishima mu mutwe kubera umwanda uba urimo uterwa no kumara igihe kinini batahoga, abenshi bakazanamo n’imvuvu.
Mukayiranga Fanny umuyobozi wa Belasi Saloon School akaba n’inzobere ku bijyanye n’isuku yo ku mutwe no ku mubiri muri rusange, yadutangarije ko atari byiza gutindana ibisuko kuko bishobora gutera indwara. Ati “ubusanze umuntu agomba gukaraba mu mutwe nibura rimwe mu cyumweru.”
Akomeza abwira abari n’abategarugori ko umwanda wo ku mutwe utera kwishima mu mutwe hakazaho uduheri na two tukazabaviramo kurwara ibisebe ku mutwe. Asoza agira ati “Kwivuza ibisebe byo ku mutwe bihenze kurusha kwisukisha.”



















TANGA IGITEKEREZO