00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bagore bifuza guhoberwa n’abagabo babo ntibabibone

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 30 November 2012 saa 09:06
Yasuwe :

Hari ibintu bamwe mu bashakanye batajya bakorera abagore babo, kandi nyamara bigira uruhare mu gutuma urukundo rwabo rurushaho kuba rushya uko bwije n’uko bukeye. Kimwe mu byifuzwa n’abagore ni uguhoberwa n’abagabo babo.
Bamwe mu bagore hari ibintu bifuza gukorerwa n’abagabo babo ntibabibone, banabiganiraho abagabo bakabereka ko ntacyo bimaze kandi nyamara ugasanga bene abo bagabo babikorera abandi bagore ku ruhande.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’abagore batandukanye, ngo hari abagabo (…)

Hari ibintu bamwe mu bashakanye batajya bakorera abagore babo, kandi nyamara bigira uruhare mu gutuma urukundo rwabo rurushaho kuba rushya uko bwije n’uko bukeye. Kimwe mu byifuzwa n’abagore ni uguhoberwa n’abagabo babo.

Bamwe mu bagore hari ibintu bifuza gukorerwa n’abagabo babo ntibabibone, banabiganiraho abagabo bakabereka ko ntacyo bimaze kandi nyamara ugasanga bene abo bagabo babikorera abandi bagore ku ruhande.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’abagore batandukanye, ngo hari abagabo batajya bahobera abagore babo badashobora no kugendana mu nzira, badashobora kugenda babafashe mu kiganza n’ibindi bitandukanye.

N’ubwo hari bamwe babibona nk’aho ari ibintu bito bidafite n’icyo byatwara ku mibanire y’abashakanye, bamwe mu bagore bavuga ko bibatera agahinda mu mutima.

Umwe mu bagore baganiriye na IGIHE avuga ko umugabo we aheruka kumuhobera batarabana, kandi ngo bamaranye imyaka isaga itanu.

Uyu mugore akomeza avuga ko ikimubabaza kurushaho ari uko umugabo we ahobera abandi bagore, yamubaza igituma we atamuhobera undi akamwihorera.

Mu bagore bagera kuri 40 baganiriye na IGIHE abagera kuri 20 gusa ni bo bavuze ko abagabo babo babahobera iyo batashye, bakanabafata mu kiganza igihe barimo kugendana mu nzira.

Mu bagabo batandukanye twavuganye, bamwe muri bo bavuze ko guhobera umugore utari uwawe mu gihe uwawe abyifuza akabibura ari umuco mubi.

Abandi na bo bavuga ko icyo atari ikintu gikwiye kubabaza umugore. Umugabo witwa Kanamugire w’umwarimu, we asanga kudahobera umugore wawe cyangwa ngo umufate mu kiganza murimo kugendana ari ikintu gikunda gukorwa n’abantu bamaze guhararukwa abo bashakanye, akaba asanga kuri we yagifata nk’urukundo ruke kuko iyo ukunda umuntu unamwiyegereza mu buryo bwose bushoboka.

Ese birakwiye ko bamwe mu bagore bifuza guhoberwa n’abagabo babo?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages