00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basinzirije ababyeyi babo kugira ngo bamare umwanya kuri ‘internet’

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 January 2013 saa 10:59
Yasuwe :

Abana babiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu maboko ya Polisi bazira gusinziriza ababyeyi babo kugira ngo babone uko batinda kuri ‘internet’, kuko ababyeyi babo bari barabahaye amasaha ntarengwa.
Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7, aravuga ko aba bana b’abakobwa umwe w’imyaka 15 n’undi wa 16 batawe muri yombi na Polisi yo muri Leta ya California bazira guha ababyeyi babo ibyo kunywa birimo umuti usinziriza.
Aba bakobwa ngo basabye ababyeyi ko bakwemera bakabazanira amata yo (…)

Abana babiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu maboko ya Polisi bazira gusinziriza ababyeyi babo kugira ngo babone uko batinda kuri ‘internet’, kuko ababyeyi babo bari barabahaye amasaha ntarengwa.

Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7, aravuga ko aba bana b’abakobwa umwe w’imyaka 15 n’undi wa 16 batawe muri yombi na Polisi yo muri Leta ya California bazira guha ababyeyi babo ibyo kunywa birimo umuti usinziriza.

Basinzirije ababyeyi babo bakoresheje amata kugira ngo bigire kuri 'internet'

Aba bakobwa ngo basabye ababyeyi ko bakwemera bakabazanira amata yo kunywa, ababyeyi barabyemera batazi ko hari undi mugambi ubyihishe inyuma.

Aba babyeyi bafungaga umurongo wa ‘internet’ guhera saa yine za nijoro, mu giha abana babo babaga bashaka gukomeza kuwukoresha.

Polisi yatangaje ko aba bana bashyize umuti usinziriza mu mata bahaye ababyeyi babo uri ku kigero cyo hejuru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages